Kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, hafungiye Mugenzi Phanuel bahimba Kabwana dada w’imyaka 22 na Nzeyimana Théogène w’imyaka 31 nyuma yo gutabwa muri yombi na Polisi bafite udupfunyika 2000 tw’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengrazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure, yabwiye Imvaho Nshya, ko abo bafashwe bakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge, birimo uru rumogi bakura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ati: “Bafashwe bafite udupfunyika 2 000 tw’urumogi bari binjije mu Rwanda barukuye muri DRC. Bafatiwe mu Mudugudu wa Terimbere, Akagari ka Terimbere, mu Murenge wa Nyundo, Akarere ka Rubavu. Bafungiye kuri sitasiyo ya Gisenyi.”
Yongeyeho ati: “Ibiyobyabwenge ni bimwe mu biteza umutekano muke kuko bishobora gutera urugomo, ubujura n’ibindi byaha. Kubirwanya ni inshingano ya buri wese kugira ngo igihugu kigire umutekano usesuye. Umutekano uraharanirwa, buri muturarwanda akagira inshingano yo kuwusigasira atangira amakuru ku gihe no kwirinda ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyundo, Nyiransengiyumva Monique, avuga ko nubwo Umurenge ayoboye udaturiye umupaka, ariko hari igihe hafatirwa abacuruza n’abanywa ibiyobyabwenge nk’uko byagendekeye bariya, hakaba ariko hari hashize iminsi nta bahafatirwa nyuma y’uko hari abagiye bafatwa bagafungwa, bakanakatirwa kubera ibi byaha, akahahera asaba n’abandi baturage kubizibukira.
Ati: “Ku bufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano, dufite ingamba zikomeye zo kurwanya inywa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, duhereye mu kwigisha abaturage no kubabwira ububi bwabyo, kuko nk’iyo umuntu afashwe yari atunze umuryango ajya mu gihano, umuryango yari atunze ukahababarira, bityo dukora ubukangurambaga buhoraho, haba mu nteko z’abaturage, imigoroba y’ababyeyi n’ahandi duhurira na bo.”
Yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru k’uwo baketseho wese gucuruza ibiyobyabwenge, agafatawa atarabikwirakwiza mu baturage, kuko nubwo bibwira ko babikuramo amafaranga menshi, ntacyo yamara mu gihe bakora ibyangiza ubuzima bwabo n’ubwa bagenzi babo.
Umuturage wo mu Kagari ka Terimbere waganiriye na Imvaho Nshya ku bubi bw’ibiyobyabwenge, yavuze ko bakanguriwe ingaruka zabyo, bazizi ariko kubera ko hari ababa batarumva neza inama bagirwa, hari abafatwa babinywa cyangwa babicuruza.
Ati: “Nta gihe tudakangurirwa ububwi bw’ibiyobyabwenge, haba k’ubinywa, ubicuruza n’imiryango yabo igihe bibagizeho ingaruka. Gusa hari abatumva inama kubera inyungu zabo bwite baba bumva ko bafite muri byo,ariko abo batumva inama turabamagana cyane, ntitwanabura kubatangira amakuru twabamenye kuko baba badusubiza inyuma mu iterambere.”
Nibabihamywa n’urukiko bazahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 (20.000.000) ariko atarengeje miliyoni mirongo itatu (30.000.000) nk’uko bigaragara mu ngingo ya 263 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
