Ibitaro bya Byumba biri mu Karere ka Gicumbi, bivuga ko bitanga amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri Miliyoni 15 Frw ku mwaka mu kwita ku barwayi batagira kivurira n’abahamara imyaka myinshi badataha.
Bamwe muri aba barwayi bashima ko Leta yoroheje ikiguzi cy’ubuvuzi icyakora bagasaba ab’umutima utabara gukomeza kubaba bugufi.
Vumiliya Jean de la Croix, amaze imyaka 20 mu bitaro bya Byumba ahabwa ubuvuzi buri munsi, ibintu ashima cyane igihugu cyateje imbere ubuvuzi akibaza aho iyo myaka 20 yari gushira ari iyo biza kuba biri uko byari biri mbere y’imyaka 30 ishize.
Kuri iki cyumweru, ibitaro bya Byumba byizihije umunsi w’abarwayi ku nshuro ya 33.
Uretse ubuvuzi bwegerejwe abaturage, abarwayi bashima cyane abagiraneza batandukanye barimo idini ya ADEPR ibagemura ibiribwa buri wa mbere ndetse na Islam ibageraho buri wa Gatanu.
Dr Issa Ngabonziza uyobora ibi bitaro avuga ko hari abarwayi baba mu bitaro bakahamara igihe kinini bivuza, ndetse bamwe imiryango yabo igasa n’ibateye umugongo.
Aba hari ikiguzi kibagendaho kibarirwa muri za miliyoni 15 Frw.
Kimwe mu byoroheje umusonga ku bibazo by’abakenera ubuvuzi muri ibi bitaro ni imashini nini, igezweho ikora umwuka- Oxygen plant yatwaye miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda, ubu ikaba iri muri ibi bitaro.
Itarahagera ibitaro byasabwaga miliyoni zisaga 100.
Serivisi nyinshi muri ibi bitaro zaravuguruwe, ubu abarwayi b’i Gicumbi no mu bice bya hafi aha ubu bahinira bugufi ku buryo batakijya mu bindi bice ndetse no muri Uganda.
Ibitaro bya Byumba byakira abarwayi bari hagati y’150 na 250 ku munsi, ubu byitwa ibitaro byigisha byo ku rwego rwa kabiri.