Abayobozi batatu bo ku rwego rw’Afurika barimo Olusegun Obasanjo, wahoze ari Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia ndetse na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, bagizwe abahuza mu biganiro bya Luanda na Nairobi byahurijwe hamwe, hagamijwe gushaka umuti ku kibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

Icyo cyemezo cyatangajwe na Perezida wa Kenya, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Dr William Samoei Ruto, na Perezida wa Zimbabwe akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), Emmerson Mnangagwa, ku wa 24 Gashyantare 2025.
Perezida Ruto na Perezida Mnangagwa basobanuye ko icyemezo cyo gushyiraho abo bahuza, cyafatiwe mu nama y’Abakuru b’ibihugu byo mu miryango ya EAC na SADC, ubwo bahuriraga i Dar es Salaam muri Tanzania ku itariki ya 8 Gashyantare 2025.
Si ubwa mbere Obasanjo abaye umuhuza ku kibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC kuko mu 2008 na bwo yari intumwa y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu biganiro byahuje Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa CNDP.
Uhuru Kenyatta we yari asanzwe ari umuhuza w’Abanyekongo bashyamiranye na Leta mu biganiro bya Nairobi kuva muri Mata 2022. Ni ibiganiro byari byahagaze mu kwezi k’Ukuboza 2022, nyuma y’aho Leta ya RDC inaniwe kumvikana n’ibihugu byo muri EAC.
Perezida João Lourenço uyobora Angola ,yavuye mu buhuza bw’ibyo biganiro, nyuma y’aho atangiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU). Yari asanzwe ari umuhuza w’ibiganiro bya Luanda kuva mu 2022.
Mu nama ya Dar es Salaam, Abakuru b’ibihugu byo muri iyi miryango banzuye ko mbere y’uko habaho ibiganiro hagati ya Leta ya RDC n’imitwe bishyamiranye irimo M23, imirwano n’ubushotoranyi bihagarara mu Burasirazuba bwa RDC, hakabaho ibikorwa by’ubutabazi, imihanda minini n’ikibuga cy’indege cya Goma Bigafungurwa.
Tariki ya 21 Gashyantare 2025, abagaba bakuru b’Ingabo zo mu bihugu bya EAC bahuriye i Nairobi, abo muri SADC bahurira i Dar es Salaam, bategura imyanzuro y’uko Uburasirazuba bwa RDC bwakongera kugira amahoro n’ituze intambara ziriyo zikarangira.
Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yavuze ko mu itangazo ryasohowe n’Abakuru b’ibihugu bya EAC, rivuga ko hari indi nama y’Abakuru b’ibihugu iteganyijwe ku itariki 28 Gashyantare 2025, igaterana igamije kuganira ku bigomba gukurikizwa mu rwego rwo guhagarika intambara muri RDC.