Urubyiruko rusaga 1000 rwaturutse mu Turere 6 tw’Intara y’Amajyepfo,barahamya ko biyemeje gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ibi babitangaje mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE.
Na Morale nyinshi, uru rubyiruko rwahuriye mu Karere ka Gisagara ruturutse mu Turere 6 two mu Ntara y’Amajyepfo basobanuriwe amateka yaranze igihugu kuva mu gihe cy’Ubukoroni, ndetse na nyuma y’Ubukoroni. Muri ibyo biganiro byateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu bibukije urubyiruko indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Ni ibiganiro byaranzwe no kubaza ibibazo binyuranye kuri uru rubyiruko aho ngo batahanye impamba izabafasha guhangana n’abagoreka amateka bagamije guharabika u Rwanda.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene avuga ko bahisemo gutegurira urubyiruko ibiganiro byihariye ku mateka yaranze u Rwanda nk’abantu bagize umubare munini w’Abanyarwanda kandi badafite ubumenyi buhagije ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urubyiruko rusaga 1000 rwo mu Turere twa Ruhango, Nyanza, Huye Nyaruguru, Nyamagabe na Gisagara rwishimiye guhabwa ibyo biganiro nabo ngo biteguye kugeza kuri bagenzi babo bahagarariye ndetse n’aho batuye.
Ni mu gihe ubushakashatsi buheruka bwo muri 2022 bwagaragaje ko umubare munini w’Abanyarwanda
urubyiruko aho abari munsi y’imyaka 30 y’amavuko bari 65.3%.