Raporo ku ngengabitekerezo ya Jenoside yagaragaje ko hari abanyarwanda bafite imikoranire ikomeye n’abanyarwanda bahunze igihugu bagakomeza kwimakaza urwango mu bo basize mu turere baturukamo.
Ibi byagarutsweho ku buryo burambuye mu nama nyunguranabitekerezo ku miterere y’ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere ingaruka zayo n’ingamba zo kuyirwanya yabahye muri iki gitondo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Muri iyi nama, Senateri Jean Pierre Dusingizemungu yasonbanuye amakuru babonye hirya no hino mu gihugu agaragaza imikoranire y’abatuye mu turere duturukamo abayobozi bakuru b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abakoze Jenoside, ndetse n’abandi bantu bimakaje urwango mu Banyarwanda.
Mu kiganiro yagize ati “hari aho usanga abantu bahunze igihugu bashaka kwigarurira urubyiruko rwo mu turere bakomokamo, cyangwa hafi yaho, kugira ngo barushore mu macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Atanga ingero yagize ati “nko mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi hari ahagaragaye abantu bayobywa n’ibiganiro bya Gen. BM Emmanuel Habyarimana uhakomoka.”
Muri Nyamasheke na bo, ngo bumva cyane badasesengura ibiganiro bya ba Padiri Nahimana Thomas na Rudakemwa Fortunatus bakomoka muri Rusizi baturanye.
Mu Karere ka Ngororero naho hari abahakomoka bivugwa ko banduje imitekerereze ya bamwe mu batuye ako karere, barimo abakuru muri FDLR nka Mudacumura, na Pacifique Ntawungura.

Aba bose, ngo baba bafite uko bageza kuri bene wabo ibitekerezo by’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu yandi makuru yatanzwe kandi, ni uko ngo “hari abagore bajya kwiteza icyo bita ‘agashinge’ muri FDLR, bivuze kujya kwiteza inda muri FDLR, bakaba babyita ‘gushaka icyororo’ ku basize bahekuye u Rwanda.
Ikindi kandi, muri bimwe mu ngero z’ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo hari aho umuntu yabwiye uwarokotse Jenoside ko abatutsi batanyurwa, ngo banze kunyurwa n’ikigega gitera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye – FARG, none bashoye intambara kuri Perezida Tshisekedi wa Congo.
Undi na we yabwiye mugenzi we ko yahisemo guhindura amarembo yinjira iwe, kugira ngo atazajya amubona uko asohotse cyangwa yinjiye, kuko adashaka guhora arebana n’umututsi.
Hari n’urugero rw’umuturage ngo watungiye mugenzi we urutoki ati ‘dore iriya nzoka’, maze mugenzi we ati ‘ntayo mbona’, undi ati ‘ngiriya mu mutaka wa MTN.’

Aha ngo yamwerekaga uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ucuruza ibijyanye n’ama inite.
Ibi biganiro byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye harimo na Minisitiri wa Minubumwe Dr Bizimana Jean Damascene hamwe na Rtd Gen. James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.