Umuyobozi w’agateganyo w’ishami ryo gukumira no kurinda idwara mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Patrick Migambi, avuga ko mu Rwanda hapfa umuntu umwe ku munsi, azize indwara y’igituntu.

Yabitangaje ku Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya igituntu, wabereye mu Karere ka Kayonza.
Dr Migambi agarukaku mibare y’abahitanwa n’iyo ndwara mu Rwanda ndetse no ku rwego rw’Isi.
Ati “Indwara y’igituntu yica abantu benshi kuko buri mwaka yica abarenga 1,100,000 ku Isi, ni ukuvuga abantu bapfa buri munota. Hano mu Rwnda, buri munsi igituntu gihitana umuntu.”
Avuga ko mu Rwanda, imibare yagiye igabanuka kuko abicwa n’igituntu bagabanutse ku kigero cya 69%.
Mu Rwanda ngo abagaragaweho indwara y’igituntu mu mwaka wa 2023-2024, 90% bafashe imiti neza kandi barakira.
Habarurema Johnson wakize igituntu, avuga ko agifatwa yaguze utunini muri Farumasi akeka ko ari inkorora isanzwe, nyuma ngo we n’umuryango we bakeka ko yarozwe.
Yagize ati “Nabanje kugura utunini ariko inkorora iranga ndetse nkanababara cyane nkakorora ncira amaraso. Twabanje gukeka ko bandoze ariko nyuma njya kwa muganga, ibizamini bigaragaza ko ndwaye igitutu.”
Habarurema ngo yamaze amezi atandatu anywa imiti y’igituntu akurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima, bigenda neza arakira.
Gahongangayire Jeannine na we wakize igituntu, avuga ko yamaranye inkorora ibyumweru bibiri aho kujya kwa muganga yigira mu bavuzi gakondo, akeka ko yarozwe.

Nyuma yo kubona ko akomeza kurwara, yahisemo kujya kwa muganga bamusangamo igituntu.
Ati “Nahindaga umuriro nkanakorora cyane nkanabira icyuya. Nabanje kugerageza kwivuza mu bavuzi gakondo nkeka ari amarozi, ariko bikomeje kwanga njya kwa muganga basanga ari igituntu ndetse ntangira imiti.”
Yasabye abaturage kwihutira kujya kwa muganga mu gihe bamaranye inkorora ibyumweru bibiri, kuko ishobora kuba igituntu.
Kayonza ni ko Karere kagaragayemo abarwayi benshi b’igituntu mu mwaka wa 2023 mu Ntara y’Iburasirazuba, basaga 70.
Mu barwayi baboneka, RBC ivuga ko 85% aribo bafata imiti neza mu gihe intego y’Igihugu ari 90%.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kubungabunga ubuzima bw’abaturage.
Nk’ubuyobozi biyemeje gufatanya n’inzego z’ubuzima cyane cyane abajyanama b’ubuzima, kugira ngo igituntu kitagira abo gihitana. Mu Karere ka Kayonza habarirwa abarwayi b’igituntu basaga 70.
RBC ivuga ko mu gihe cya vuba, abajyanama b’ubuzima bazahabwa ubushobozi bwo gupima indwara y’igituntu, binyuze mu biganiro bazajya bagirana n’abagize umuryango, ibisubizo bikaba aribyo biherwaho mu gukeka ko umuntu yaba afite igituntu akoherezwa kwa muganga.

