Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Isi yose yifatanyije n’Abanyarwanda mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Igikorwa cyo gutangiza #Kwibuka31 giteganyijwe kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga ikorera mu Rwanda, inshuti zarwo, abahagarariye imiryango y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi.
Ku rwego rw’Igihugu, Icyumweru cy’Icyunamo cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali ariko no hirya no hino mu midugudu ndetse no mu mahanga, byahabereye.
Tariki 7 Mata, buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuzirikana ubugome yakoranywe ndetse n’ingaruka yateje Abanyarwanda n’Isi muri rusange.
Ni umwanzuro w’Inteko Rusange ya Loni, yafashe mu 2003, aho guhera muri uwo mwaka, Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro abarenga miliyoni bazize Jenoside.
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, yakoranywe ubukana budasanzwe kuko mu mezi atatu gusa yamaze, Abatutsi barenga miliyoni bari bamaze kwicwa.
Ni yo mpamvu ibikorwa byo kwibuka bimara iminsi 100 nk’ikimenyetso cy’igihe Jenoside yakorewe Abatutsi yamaze ikorwa ikaza guhagarikwa n’Ingabo za FPR Inkotanyi.
Jenoside yakorewe Abatutsi yarateguwe ishyirwa mu bikorwa na Leta. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside, ni ngombwa kuko ari uburyo bwo gushyigikira ubumwe n‘ubwiyunge mu Banyarwanda no gushyigikira no kurinda ibyo Leta yagejeje ku Banyarwanda.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata 1994 kugera muri Nyakanga uwo mwaka