Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuye uruhare rw’u Bubiligi mu gusenya u Rwanda mu gihe cy’imyaka 109.

Ni mu ijambo yavugiye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, tariki 7 Mata 2025, ubwo hatangizwaga ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Bizimana yavuze ko nta gihugu na kimwe ku isi kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko Ububiligi bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.
Ati “ Byatangiye mu 1916 aho Ububiligi, Ubudage n’Ubwongereza bumvikana kugabanya imbibi z’u Rwanda rwari rwaraguwe n’abami b’u Rwanda Ruganzu wa II Ndori hagati 1600 ni 1623 na Kigeli wa II Nyamuhesera hagati 1648 ni 1692 bageza u Rwanda muri Teritwari za Masisi. Ruchuru n’ahandi”.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko hakurikiyeho amategeko akakaye harimo iryo ku wa 21 Werurwe 1917 yashyizeho ibihano by’Ikiboko n’iryo kuwa 26 Nyakanga 1925 byambuye u Rwanda ubusugire bwarwo ndetse n’irindi ryo kuwa 11 Mutarama 1926 ryemeje ko u Rwanda ruzagengwa n’amategeko ya congo nayo yashyirwagaho n’Ububiligi.
Aya mategeko yateye u Rwanda akarengane anacamo ibice abanyarwanda kuko mu mwaka 1924 na 1946 Ububiligi bwagiranye amasezerano n’umuryango w’Abibumbye yateganyaga kugeza u Rwanda ku ngingo zirimo Ubwisanzure bwa Politike, Ubukungu, imibereho myiza n’iterambere ry’uburezi, kwigenera ibikwiriye abanyarwanda bakayobora igihugu cyabo ubwabo kubahiriza uburenganzira bwa muntu nta vangura rishingiye ku bwoko, igitsina cyangwa idini ariko ntibyakozwe ahubwo Ububiligi bwinjije irondabwoko mu banyarwanda nk’ibyari iwabo hagati y’Abaframa n’ Abawaro.
Aha ariko, umwami Musinga yarwanyije impinduramatwara yo kurwanya ubutetsi bwa Cyami yatangijwe hagati 1926 ni 1932 iyobowe n’ababirigi babiri aribo Voisin na Mortera nabo biyemeza kumurwanya bamucira Congo tariki 12 Ugushyingo 1931 bimika Rudahigwa ariko kugira ngo ashobore kuyobora ntiyigeze arwanya abazungu yaje no kubatizwa mu mwakwa 1943 anegurira u Rwanda Christu Umwami mu 1946. Icyo gikorwwa ngo cyashimishije Papa Pio wa 12 amugenera impeta ayambikwa tariki 20 Mata 1947.
Ibyo byatumye Ababiligi bamworohera afata ibyemezo bica akarengane ariko aharanaira ubwigenge bw’igihugu birabarakaza, maze umuzungu wari Guverineri n’umuferere wayoboraga mu Ndatwa i Butare bafata icyemezo cyo kumusimbuza ariko birangira ahubwo bamwishe ku wa 25 Nyakanga 1959.
Ati “Nyakubahawa Perezida wa Repubulika nta kindi Gihugu cya Afurika Abakoroni biciye abami babiri umubyeyi n’umwana we ku maherere uretse u Rwanda”.
Ububiligi rero ngo bwakurikijeho gushyiraho ishyaka rya Parmehutu ryubakiye ku irondabwoko ihita ishyiraho uburyo bune bukurikirana tariki ya 1 Ukwakira 1959, 27 Kanama 1961, kuwa 21 Kamena 1964, na tariki 7 Kamena 1969 zose zigishaga ko igihugu ari icy’abahutu, kwica Abatutsi bigirwa gahunda ya Leta yubakiye kuri iyo politike.
Guhera ku itariki 3 Ugushyingo 1959 Col. Rogiest yoherejwe n’Ububiligi avuye muri Congo afite undi umwungirije bahabwa ingabo z’Ababiligi n’Abanyecongo zo kubafasha gushyira Abahutu ku butegetsi.
Tariki 12 Ugushyingo 1959 Col. Rogiest yategetse kwimura Abatutsi mu bice bimwe by’igihugu bajyanwa mu Bugesera ngo bazicirweyo n’inzara kuko hateraga ndetse bazaruwe n’isazi ya Tsetse bashirireyo umwaka wa 1961 urangira hagejejwe ibihumbi hafi cumi na bine.
Abatutsi bajyanyweyo bahagiriye ubuzima bubi bagasaba gusubizwa iwabo Ububiligi bukabyanga icyo gihe Abatutsi bageragezaga kwimukira mu bindi bice by’igihugu Ababiligi bakabirukanayo.
Ati “ Nabaha urugero rumwe rwo ku itariki ya 1 Kanama 1960 Emmanuel de Jambrine uwari uyoboye i Nyanza mu Majyepfo yandikiye Abashefu avuga uko bagomba kwirukana Abatutsi birukanywe muri teritwari ya Gitarama bagiye gutura mu Mayaga ndetse icyo gihe abakozi b’Abatutsi birukanywe mu mirimo yabo hashyirwamo Abahutu”.
Muri icyo gihe hari ishyaka rya UNAR ryaharaniraga ubwigenge baryitiriye ko ari iry’Abatutsi bariteza Kiliziya baryitirira ko ari irya Gikomonisite.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje uruhare rw’u Bubiligi mu mateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yavuze ko bwashyizeho itegeko ribabarira abantu 2000 bakoze ubwicanyi mu 1959-1961 kuko bwari buzi ko hari gucurwa umugambi wa Jenoside.
Ububiligi kandi bwanashyizeho itegeko rivuga ko Ingabo z’igihugu zigomba kuba ziri mu bwoko bw’Abahutu gusa.
Ati “ Iryo tegeko ryavugaga ko badashaka kwitwaza kutabogama cyangwa demokarisi ngo binjizemo Umututsi numwe ko uzashaka kwinjiramo bazajya bavuga ko adashoboye, nubwo iyi mikororere irimo akarengane ntidushaka kuvanga ihene n’Ishu”.
Minisitiri yagaragaje ko kuva Ababiligi bakoroniza u Rwanda bakomeje gushyiraho Politiki mbi y’imitegekere iha Abahutu uburenganzira bwo kwica Abatutsi kandi ntibakurikiranwe ngo babihanirwe.
Minisitiri yasobanuye ko nyuma yuko Ububiligi bubonye uburyo Abahutu bakomeje kwica Abatutsi bwatanze amabwiriza ku bakozi b’Abadiporomate bari mu Rwanda uburyo bagomba kwitwara kugira ngo butazaregwa uruhare muri ubwo bwicanyi icyo gihe hari mu mwaka wa 1963.
Tariki ya 1962 Ububiligi bwatanze ingirwabwigenge buvuga ko bashyiraho Itegeko Nshinga tariki 24 Ugushyingo 1962 ryemeza ko igihugu ari icy’Abahutu.
Icyo gihe hakurikiraho amategeko n’amabawiriza akumira Abatutsi mu mashuri no mu mirimo ndetse birakomeza ubwo Perezida Habyarimana yafataga ubutegetsi abifashijwemo n’umujyanama we w’Umubiligi yakomeje guheza no gukandamiza Abatutsi mu Nzego z’Ubuyobozi.
Ati “ Ako karengane niko katumye ingabo zari iza RPA zifata iya mbere zitangira urugamba rwo kubohora igihugu”.
Ububiligi n’Ubufaransa byohereje ingabo zo kurwanya RPF icyo gihe Habyarimana avuga ko batazatanga n’agace k’ubutaka ngo Abatutsi bari hanze y’igihugu ngo bazabone aho batura.
Perezida Habyarimana wari uyoboye igihugu icyo gihe yavuze ko icyo yakwemera ariko uko baza mu Rwanda by’igihe gito nabwo baje gusura bene wabo bari mu Rwanda ubundi bagatura aho bahungiye.
Kuva muri 1990 kugeza 1994 Leta ya Habyarimana yangishije RPF Inkontanyi Abanyarwanda abita amazina abatesha agaciro , Inyenzi, inyangarwanda, anabumvisha ko baje gutsemba rubanda nyamwinshi aribo Bahutu.
Minisitiri yasobanuye ko Ubufatanye bw’Ububiligi na Leta ya Habyarimana byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ihitana abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa.
Abasize bahekuye u Rwanda bagiye muri DRC barema umutwe wa FDRL unakomeje kwica Abatutsi bavuga ururimi rw’ikinyarwa b’Abanyecongo Ububiligi ntibwahwemye kubatera inkunga hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Minisitiri Dr Bizimana avuga ko Impapuro ziharabika u Rwanda ku rwego mpuzamahanga zitegurwa n’Ababiligi babeshya ko bazi amateka y’u Rwanda kandi aribo bagize uruhare mu kwangiza amateka y’u Rwanda harimo guhindura itegeko nshinga ryo 1962 na 1978 ndetse bakanbyigamba ku mbuga nkoranyambaga bavuga ngo barashaka guca agasuzugo k’u Rwanda.
Minisitiri yabwiye Perezida Kagame ko abanyarwanda bazi urwobo yabakuyemo kandi ko abanyarwanda batazemera abasenya ubumwe bwabo ndetse n’abaimika ingengabitekerezo ya Jenoside.
Guverinoma y’u Rwanda iherutse gufata umwanzuro wo guhagarika umubano n’u Bubiligi mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.
Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe tariki 17 Werurwe.
Icyo gihe u Rwanda rwavuze ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire y’u Bubiligi mu bya Diporomasi n’imibanire y’ibihugu byombi.