Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko ibiza byatewe n’imvura nyinshi byahitanye abantu 52 kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 16 Mata 2025.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya ibiza muri MINEMA, Rukebanuka Adalbert, yabwiye itangazamakuru ati: “Kuva tariki ya 1 Mata kugeza ku ya 16 Mata, twabaruye ahantu 390 habaye ibiza aho abantu 52 bapfuye.”
Rukebanuka yavuze ko uretse abahatakarije ubuzima, abandi 107 bakomeretse, akomeza agira ati: “Inzu zigera kuri 19 zarasenyutse mu gihe izindi 731 zangiritse.”
MINEMA iherutse gutangaza ko mu Rwanda yabonye nibura ahantu 522 hagaragara ko hashobora kwibasirwa n’ibiza mu bice bitandukanye, ingo zigera ku 22 000 zituwe n’abantu bagera ku 100 000 zikaba ziri mu kaga.
Byongeye kandi, ibikorwa remezo 117, inyubako rusange 23, na hegitari zirenga 25 000 zihinzeho ibihingwa, bishobora guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
MINEMA itangaza ko ingo zirenga 1 600 ziherereye ahantu hakunze kugaragara ibiza zigomba kwimuka byihutirwa.
Iyi miryango iri mu Turere umunani twitezweho guhura n’imvura nyinshi kugeza muri Gicurasi, ari two Rusizi, Rubavu, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Nyabihu, Nyamagabe, na Nyaruguru.
Kugeza ubu imiryango 800 ituye mu bice by’icyaro imaze kwimurwa, kuri ubu ikaba yarashakiwe aho kuba hadashyira ubuzima bw’abayigize mu kaga.
Imiterere y’ikirere muri Mata igaragaza ko imvura yiyongereye ugereranyije n’imyaka yabanje.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Rwanda Meteorology Agency), gitangaza ko imvura yose izagwa iri hagati ya milimetero 100 na 350, mu gihe imvura isanzwe yaguye mu myaka ishize yari hagati ya milimetero 100 na 300.
Kivuga ko imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 300 na 350 yitezwe mu bice byinshi by’Akarere ka Rusizi, mu Burasirazuba bw’Akarere ka Nyamasheke, mu Majyaruguru ya Karongi, mu Burengerazuba bwa Nyamagabe na Nyaruguru.
Imvura iri hagati ya milimetero 250 na 300 iteganyijwe mu bindi bice by’Intara y’Uburengerazuba, ibisigaye bya Nyamagabe na Nyaruguru, igice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru, usibye ibice by’Amajyepfo ya Gakenke na Rulindo, hagati, n’Amajyaruguru ya Gicumbi, ndetse no hagati n’Amajyepfo ya Huye na Gisagara.
Imvura iri hagati ya milimetero 200 na 250 yitezwe mu bice byinshi bya Nyanza, Ruhango, na Kamonyi, ahandi mu Karere ka Huye, Rulindo, na Gicumbi, mu Majyaruguru y’Umujyi wa Kigali, no mu Karere ka Gisagara.
Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 200 yitezwe mu bice bya Kigali, mu Karere k’Amayaga, mu bice binini bya Bugesera, Rwamagana, Ngoma, Kirehe, na Gatsibo, mu Burengerazuba bwa Nyagatare na Kayonza, no mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Gisagara.
Imvura nkeya iri hagati ya milimetero 10