Minisiteri y’Ubuzima yibukije abaturage bo mu Karere ka Nyagatare ko kwirinda Malaria bitangirira ku ruhare rw’umuntu.
Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y’aho imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kari muri dutanu twa mbere mu Gihugu mu kugira abarwayi ba Malaria benshi kuko iheruka yerekana ko gafite abagera ku 4,810.
Umurenge wa Karangazi mu Kagari ka Ndama ni ho muri Nyagatare hasanzwe hari abarwaye Malaria benshi kuko bangana na 2338.
Bamwe mu bawutuye bavuga ko byaba biterwa n’uko hari abadafite uburyo buhagije bwo kuyirinda kuko abahawe inzitiramubu zashaje kandi bakaba batabona uko bagura izindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko hari ingamba zikomatanyije zo kurwanya Malaria.
Mu gihe hitegurwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, uba ku wa 25 Mata 2025, hirya no hino mu Gihugu, hakomeje amahugurwa-ngiro yo kongerera ubushobozi Abajyanama b’Ubuzima n’abandi bafatanya mu kurwanya no kuvura Malaria ku rwego rw’umudugudu.
I Nyagatare nka kamwe mu turere dufite ubwandu bwinshi bwa Malaria, Abajyanama b’Ubuzima bongerewe ubumenyi bwo gutahura ubwororokero n’ubwihisho bw’imibu itera iyi ndwara.
Ni kimwe mu bikorwa bigize ingamba zikomatanyije zafashwe mu guhangana n’ubwiyongere bwa Malaria bugaragara muri iyi minsi, harimo na gahunda nshya yo kuvura no gukurikirana umurwayi hasuzumwa abo babana mu rugo bose.
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima ushinzwe Ubwiririnzi n’Ubukangurambaga mu Ishami rishinzwe kurwanya Malaria, Habanabakize Epaphrodite, yavuze ko kwirinda Maralia bitangirira ku ruhare rw’umuntu.
Imibare ya RBC yo muri Gashyantare 2025 igaragaza ko Akarere ka Nyagatare kari gafite abarwayi ba Malaria 4810 bangana na 67%, muri Werurwe bageraga kuri 68%. Ni mu gihe mu myaka 2 ishize, Malaria yahitanye abantu batandatu mu Karere ka Nyagatare.