Igire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Reading: Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko
Share
Font ResizerAa
Igire-Amakuru agezwehoIgire-Amakuru agezweho
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Imikino
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Search
  • Ahabanza
  • Amakuru
    • Mu mahanga
    • Mu Rwanda
  • Imikino
    • Imyidagaduro
  • Politiki
  • ubuhinzi
  • Ubukerarugendo
  • Ubukungu
  • Ubuzima
Follow US
ubuzima

Ibyo wamenya kuri Bazilika ‘Santa Maria Maggiore’ ishyingurwamo Papa Fransikiko

igire
igire Yanditswe April 26, 2025
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatandatu, amaso yose yahanzwe i Vatikani mu muhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Papa Fransisiko witabye Imana ku wa Mbere wa Pasika, tariki ya 21 Mata 2024.

Umuhango wo gushyingura Papa Fransisiko urabanzirizwa na Misa yo kumusabira igiye guturirwa mu rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero.

Nyuma, nibwo umubiri wa Papa Fransisiko uri bujyanwe muri Bazilika ya Santa Maria Maggiore, aho uzaruhukira.

Imva ya Papa Fransisiko yamaze gutunganywa neza, ndetse inashyirwaho ishusho ry’Umusaraba yambaraga, yandikwaho n’izina rye mu Kilatini (Franciscus)

Iyi bazilika iri bushyingurwemo Papa ntabwo izwi na benshi kuko mu busanzwe Abapapa benshi bashyinguye i Vatikani muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, icyakora Papa Fransisiko we yahisemo ibitandukanye asaba kuzashyingurwa hanze ya Vatikani.

Ni muri urwo rwego ICK News yaguteguriye inkuru igaruka kuri iyi Bazilika kugira ngo ushire amatsiko.

Buri gihe cyose Papa Fransisiko yabaga agiye mu rugendo cyangwa agarutse i Roma avuye mu rugendo hanze y’igihugu, yageragezaga gusura kiliziya ya Santa Maria Maggiore.

Byari amahitamo akwiye kuko Papa Fransisiko yiyeguriye cyane Bikira Mariya, kandi Santa Maria Maggiore ni yo Kiliziya ya mbere yeguriwe Maria mu gihe yubakarwa mu kinyejana cya kane.

Ni imwe muri bazilika enye zikomeye za Roma kandi ni imwe mu zikuze muri uyu mujyi.

Papa Fransisiko ntabwo ari bube ari we wa mbere ushyinguwe muri Santa Maria Maggiore, kuko iyo Bazilika iruhukiyemo n’abandi ba Papa barindwi.

Irimo imva za Honorius wa III, Nicholas wa IV, Mutagatifu Pius wa V, Sixtus wa V, Paul wa V, Clement wa VIII, na Clement wa IX ari nawe uheruka ku hashyingurwa mu mwaka wa 1669.

Santa Maria Maggiore iherereye mu ntera ntoya uvuye kuri bimwe mu bintu by’ingenzi by’ubwiza bw’umujyi wa Roma birimo nka Colosseum. Iri hafi cyane kandi ya sitasiyo ya Termini y’umujyi, ahanyurwa n’uruva n’uruza rw’abantu benshi, tutibagiwe ko inaturiye agace ka Esquilino kazwiho kuba karimo abantu b’ingeri zitandukanye.

Santa Maria Maggiore mu by’ukuri iri muri Roma ya “nyayo” – nubwo ari igice cya leta ya Vatikani.

Ikibanza yubatsemo – cyuzuyemo aho bisi zihagarara, aho banywera ikawa n’amaduka – rwose bisa n’iyiba mu Isi iri kure y’imbuga ya Basiliya Mutagatifu Petero ubusanzwe ikunze kuba ariyo ishyingurwamo abashumba ba Kiliziya kuva mu binyejena byashize.

Icyakora shapeli, amashusho(Mosaics) n’ibindi bigize Santa Maria Maggiore bikomeza gutuma iyi Bazilika igaragara neza cyane.

Ni Basilika kandi ivugwaho kuba irimo ibisigisigi by’igitanda cya Yezu n’ishusho ya Mariya, uwo Papa Fransisko yiyambazaga ngo amusabire ku Mana imurinde mbere y’urugendo.

Padiri mukuru wa Santa Maria Maggiore, umunya- Lituaniya Rolandas Makrickas, yatangarije ikinyamakuru cyo mu Butaliyani Il Messaggero uko umwanzuro wa Papa Fransisiko wo gushyingurwa muri iyo kiliziya wafashwe.

Yagize ati: “Muri Gicurasi 2022… namubajije niba atajya atekereza kuzashyingurwa muri iyi Bazilika, bitewe n’uko yajyaga ayisura kenshi.”

Fransisiko yaramwenyuye n’uko avuga ko aba Papa bashyingurwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero. Makrickas ati: “Nange naratekereje nti: ‘nibyo’.”

Padiri yakomeje agira ati: “Nyuma y’icyumweru, yarampamagaye, arambwira ati:”Bikira Mariya yambwiye ngo ntegure imva yanjye. “

“Hanyuma arambwira ati:” shaka umwanya w’imva, kuko nshaka gushyingurwa muri iyi bazilika kandi buriya wabaye umuhanuzi “.”

Ahantu Makrickas yabonye hari hafi y’ishusho ya Mariya, Papa yakundaga cyane. Kuva ubwo hahise hafungwa kandi niho Papa ari bushyingurwe.

Amateka ya Bazilika ya Santa Maria Maggiore

Santa Maria Maggiore yubatswe hejuru y’umusozi umwe muri irindwi yubatsweho umujyi wa Roma wa kera. Ni imwe muri Bazilika enye z’abashumba ba Kiliziya (Papal Basillicas). Umunara w’inzogera yayo, niwo muremure mu murwa mukuru w’Ubutaliyani, kuko ufite uburebure bwa metero 246, kandi uburyo iri ku musozi bituma, iba ahantu hirengeye mu mujyi.

Amateka y’iyi kiliziya afite imizi mu ruhare rwa Mariya nka Nyina w’Imana. Inkuru yayo itangirana n’inkuru yo mu kinyejana cya kane.

Iyo nkuru ivuga ko mu mwaka wa 350 nyuma ya Yezu, hari umugabo n’umugore b’abatunzi babaga i Roma ariko batagira abana. Bifuzaga ko ubutunzi bwabo buzakoreshwa mu buryo buha icyubahiro Umubyeyi Bikira Mariya nyuma y’urupfu rwabo. Basenze cyane basaba kuyoborwa n’Imana. Nuko Mariya yaje kubonekera umugabo mu nzozi amusaba ko bazubaka kiliziya imuha icyubahiro, ahantu hazagwa urubura mu gihe cy’impeshyi.

Uwo mugabo n’umugore bahise babwira Papa Liberius (wayoboye kuva mu 352 kugeza mu 366) iby’icyifuzo Mariya yabagaragarije, maze na we avuga ko yari yaragize inzozi zisa n’izo. Ku itariki ya 5 Kanama, mu gihe cy’ubushyuhe bwinshi bw’impeshyi, urubura rwaraguye mu gace ka Roma kazwi nka Esquiline Hill, urwo rubura rukaba rwaragaragaje uko inzu y’Imana izubakwa.

Aha ni ho, nk’uko inkuru ibivuga, hubatswe rumwe mu nsengero za mbere z’Abakirisitu mu guha icyubahiro Bikira Mariya. Yitwaga Bazilika ya Liberius, izina yahawe kubera Papa Liberius.

Ibisigaramatongo n’ibindi bimenyetso byerekana ko iyo nkuru idafite ishingiro y’amateka. Nta na hamwe yigeze ivugwa kugeza hashize imyaka amagana ko ibivugwa koko byabaye, ndetse n’inyandiko yo kwiyegurira Imana ya Papa Mutagatifu Sixtus wa III, yashyizwe mu Kiliziya mu kinyejana cya gatanu, ntacyo ibivugaho.

Nubwo bimeze bityo ariko, iyi Bazilika, yubatswe bushya kandi ishyirwamo ubwiza budasanzwe mu bihe bitandukanye. Yabaye ahantu h’ingenzi hateranina abakirisitu basanzwe, Abanyaroma n’abashyitsi, bose baza guhimbaza ububyeyi no kuramya ubuzima bwa Bikira Mariya.

You Might Also Like

Rusizi: 92.1% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barererwa muri ECDs

MUSANZE: Imirenge 4 yo muri Musanze na Gakenke yibasiwe na Malariya

Abajyanama b’Ubuzima bagiye kongererwa ubushobozi

Ibyaranze ishyingurwa rya Papa Francis

Iyo uburezi bukora akazi kabwo neza, Jenoside ntiyari kuba – Minisitiri Nsengimana

igire April 26, 2025 April 26, 2025
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Email Print
Share
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Abo turibo

Tubagezaho amakuru agezweho mu Rwanda, mu Karere kibiyagabigari,muri Afurika no hirya no hino kw'isi

Inkuru iheruka

IMPANURO:Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro inzego z’umutekano z’u Rwanda zigiye kujya i Cabo Delgado
Politiki

Contact us

Tel:(+250) 788 433 581
Email:ochentheos@gmail.com
© IGIRE.rw since 2019. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?