Vatikani yatangaje ko mu kwezi gutaha, Abakaridinali bazateranira mu mwiherero udasanzwe (Conclave) kugira ngo batore Papa mushya.
Uyu mwiherero uzatangira ku wa 7 Gicurasi muri Shapeli ya Sistine, ukazitabirwa n’abakaridinali bagera kuri 135 baturutse hirya no hino ku isi.
Aya matora akurikiye urupfu rwa Papa Francis witabye Imana ku wa Mbere wa Pasika, umuhango wo kumusezeraho ukaba warabereye i Vatikani kuri uyu wa Gatandatu.
Nta gihe ntarengwa cyagenwe amatora azamara, ariko Conclave ebyiri ziheruka zabaye mu 2005 no mu 2013, zose zamaze iminsi ibiri gusa.
Umuvugizi wa Leta ya Vatikani, Matteo Bruni, yavuze ko Abakaridinali bazabanza mu Misa izabera muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, nyuma babone kwinjira muri Shapeli ya Sisitine aho amatora azabera mu ibanga rikomeye.
Bakimara kwinjira muri shapeli, Abakaridinali bazahita babuzwa burundu itumanaho ribahuza n’isi yo hanze kugeza batoye Papa mushya.