Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yongeye gushinja u Rwanda umugambi wo gushaka gutera igihugu, avuga ko afite ibimenyetso by’uko ruzabikora rwitwaje abantu bahunze igihugu cye nyuma yo kugira uruhare muri Coup d’état yo mu 2015.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, cyagarukaga ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ndayishimiye yavuze ko nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n’amasezerano yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Amerika n’ubuhuza bwa Qatar, buri wese azi ikibazo gihari kandi ko hari icyizere ko amahoro ashobora kuboneka.
Ati “Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi.”
Ndayishimiye yavuze ko hakiri ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, nubwo rwo rukomeje kubihakana.
Ati “Dufite amakuru, tuzi gahunda y’u Rwanda kandi dufite n’ibimenyetso. Ibyo bimenyetso bishingiye ku kuba rugifite abantu bagize uruhare mu mugambi wa Coup d’état yo mu 2015.”
“Rurashaka kubifashisha nk’uko rwifashishije M23 muri RDC ruvuga ko ari Abanye-Congo. Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi mu gihe ruzaba ari u Rwanda.”
Ndayishimiye yavuze ko ibyo bimuteye impungenge gusa ngo kuko intambara ishobora guhagarara muri RDC, bishobora kuzagorana ku Rwanda kugira ngo “rubashe gutera u Burundi”.
Perezida w’u Burundi yavuze ko u Rwanda rushaka kwihisha inyuma Umutwe wa RED Tabara. Ngo rwanagize uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byibasiye u Burundi mu bihe bitandukanye ari yo mpamvu igihugu cye gikomeje kuba maso.
Yavuze ko hashize igihe kinini atavugana na Perezida Kagame kuko ubwo baheruka kuvugana bari mu biganiro byo gushakira amahoro RDC, kandi ko icyo gihe yamwijeje ko abo bantu bazashyikirizwa ubutabera bw’u Burundi.
U Rwanda ntirwemera ibirego by’u Burundi
Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko u Burundi aribwo bufite umugambi wo gutera u Rwanda ndetse ko byanarenze kuba mu mvugo, bikanatangira kugeragezwa.
Ati “Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana, kurwanirira ingabo za Congo, kurwanya M23 binajyanye no kurwanya u Rwanda ndetse hari imvugo zo kurwanya u Rwanda. Izo mvugo avuga zo gushaka gutera u Rwanda ntabwo zitangaje.”
U Burundi bwashyize imbaraga hamwe na RDC, byiyemeza gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, bunakusanya imitwe irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo babafashe muri uwo mugambi.
Nubwo Ndayishimiye avuga ibi, hashize igihe abayobozi b’ibihugu byombi bahura bakaganira ku buryo bwo guhosha umwuka mubi uri hagati y’impande zombi.
Muri Werurwe, Nduhungirehe yagize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”
Impamvu u Rwanda rudatanga abakekwaho Coup d’état i Burundi
Abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Coup d’état yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.
U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n’amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.
Rwasinye amasezerano n’Umuryango w’Abibumbye avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze, ntumusubiza iwabo cyane iyo Loni yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.
Ruvuga ko rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, kandi nta n’ikindi gihugu cyabikora.
Leta y’u Burundi mu myaka yashize, yashyikirije u Rwanda urutonde rw’aba bantu. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.
Mu gihe u Rwanda ruvuga ko rudashobora kubasubiza u Burundi, igishoboka ni ugushaka ibindi bihugu byabakira.