Perezida Paul Kagame uri i Paris mu Bufaransa, yahuye na mugenzi we, Emmanuel Marcon, aho baganiriye ku bibazo byerekeye Isi ndetse n’imikoranire itanga umusaruro hagati y’Ibihugu byombi.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko abakuru b’ibihugu byombi babonanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025.
U Rwanda n’u Bufaransa bifitanye umubano uhamye ushingiye kuri dipolomasi z’ibihugu byombi.
Perezida Kagame ari i Paris mu Bufaransa mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, hategerejwe umukino uhuza ikipe ya PSG na Arsenal, amakipe yombi akorana n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, yo kwamamaza ubukerarugendo bw’Igihugu n’ibyiza nyaburanga bigitatse.
Uruzinduko nk’uru rw’akazi ruhuza aba bakuru b’ibihugu byombi rwari ruherutse kuba tariki 20 Kamena 2024, aho Perezida Kagame yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo no kuzigeza kuri bose, yabereye mu Bufaransa.
Perezida Kagame yaherukaga mu Bufaransa mu Kwakira 2024, ubwo yari yitabiriye Inama ya Francophonie, ihuza ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa. Icyo gihe na bwo yahuye na Perezida Macron ndetse bagiranye ibiganiro bigaruka ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.