Mu isengesho rye rya mbere rya Regina Coeli (Umwamikazi w’Ijuru), Papa Leo wa XIV yatanze ubutumwa bukomeye busaba ihagarikwa ry’intambara zikomeje mu bice bitandukanye by’isi, by’umwihariko muri Ukraine, muri Gaza, no ku mupaka w’u Buhinde na Pakistan.
Iyi nyigisho ikomeye yayitanze kuri iki Cyumweru, tariki ya 11 Gicurasi, ari nabwo bwa mbere Papa Leo wa XIV yagaragaye ku idirishya cyangwa se ibaraza ry’Ingoro ya Papa, i Vatican.
Papa Leo XIV yabwiye ibihumbi by’abari bakoraniye mu Rubuga rwa Bazilika ya Mutagatifu Petero ndetse n’abatuye isi yose ko intambara idakwiye kongera kuba ukundi.
Ibi yabivuze yunga mu ry’uwamubanjirije Papa Fransisiko, ubwo yasubiragamo amagambo ye yuje uburemere ati: “Ntihazongere kuba intambara ukundi!”
Mu gusubiza amaso inyuma, Papa yibukije “amahano akomeye yatewe n’Intambara ya Kabiri y’Isi yose”, yarangiye ku itariki ya 8 Gicurasi 1945, igasiga ihitanye abantu bagera kuri miliyoni 60.
Nyuma y’aya mateka, Papa Leo yahise yerekeza amaso ku ntambara zikomeje kubiba ibyago n’umubabaro ku isi muri iki gihe.
Yagize ati: “Mu mutima wanjye niyumvamo cyane ububabare bw’abaturage ba Ukraine bakomeje kunyura mu kaga gakomeye.”
Yasabye ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo “hagerwe ku mahoro arambye, ashingiye ku kuri no ku butabera.”
Yongeyeho ati: “Imfungwa zose zifungurwe, abana basubizwe mu miryango yabo.”
Mu gihugu cya Ukraine, intambara n’u Burusiya imaze imyaka itatu imaze guhitana abasirikare barenga ibihumbi 450,000 ku mpande zombi, mu gihe abarenga ibihumbi 380,000 bakomereye muri uru rugamba. Bivugwa ko abasivili bishwe ari 12,910 mu gihe abandi barenga ibihumbi 30,000 bakomeretse. Imibare igaragaza kandi ko abarenga miliyoni 10 bavuye mu byabo.
Papa Leo XIV yibanze kandi ku bibera muri Gaza, aho yavuze ati: “Birambabaza cyane kubona ibiri kuhaba. Intambara ihagarare ako kanya, hatangwe ubutabazi ku baturage bamerewe nabi, kandi imfungwa zose zirekurwe.”
Muri Gaza, intambara ikomeje hagati ya Israel na Palestina imaze gutwara ubuzima bw’abasivili barenga 48,000, mu gihe abandi 110,000 bakomeretse, benshi muri bo bagasigara bafite ubumuga bukomeye. Abantu basaga 1,000 baracyashakishwa munsi y’ibisigazwa by’inyubako zasenywe n’ibisasu.
Papa Leo wa XIV yakomeje agaragaza icyizere ubwo yashimaga itangazo riherutse gutangazwa rigaragaza ko u Buhinde na Pakisitani bageze ku masezerano y’agateganyo yo guhagarika imirwano.
Yagize ati: “Nizeye ko ibiganiro bizakurikiraho bizatanga umusaruro w’amasezerano arambye.”
Nubwo hari ikizere cy’amasezerano y’agateganyo hagati ya India na Pakistan yatangajwe ku ya 10 Gicurasi 2025, nyuma y’imirwano yaturutse ku gitero cyahitanye abantu 26 muri Kashmir, ibihugu byombi byakomeje gukozanyaho hakoreshejwe ibisasu bya misile n’indege zitagira abapilote.
Papa Leo XIV yibukije ariko ko “hari izindi ntambara nyinshi hirya no hino ku isi zitavugwa kenshi, ariko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage.”
Yasoje ubutumwa bwe ashyikiriza iri sengesho n’iki cyifuzo gikomeye Bikira Mariya, Umwamikazi w’Amahoro, agira ati: “Namuhaye iri sengesho riturutse ku mutima wanjye, kugira ngo arishyikirize Nyagasani Yezu, atwihere igitangaza cy’amahoro.”
Uretse izi ntambara kandi muri Afurika naho ni hamwe mu hakeneye amahora arambye kuko mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo hashize imyaka myinshi nta mahoro, muri Sudani na Sudani y’Amajyepfo naho amakimbirane akaba akomeje. Ibi byose bisiga abaturage b’inzirakarengane aribo babibabariramo kuko uretse kubura ababo, abana bata amashuri, abagore bagafatwa ku ngufu n’ibindi byaha byose byibasira inyokomuntu bigakorwa binyuze muri icyo cyuho giterwa n’intambara.