Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE irasaba abagororwa b’abagore bagiye kurangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafungiye mu igororero rya Nyamagabe, kurangwa n’ubumwe n’ubudaheranwa nk’umurongo igihugu cyahisemo kubakiraho.
Muri iri gororero rya Nyamagabe, abagororwa bitegura gusubira mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza ibihano, ni abagore 53 bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni gahunda ikorwa binyuze mu biganiro binyuranye bibategurira kwinjira mu muryango Nyarwanda.
Ubumwe bw’Abanyarwanda, ni bwo butumwa bwaje ku isonga mu bwagenewe aba bagororwa nk’uko ari gahunda igihugu cyiyemeje kugenderaho.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ushinzwe ubumwe n’ubudaheranwa, Uwera Kayumba Alice, asaba aba bagororwa kwitwararika ubumwe bw’Abanyarwanda birinda icyabuhungabanya.
Aba bagororwa bitegura gusubira mu buzima busanzwe barimo abamaze imyaka isaga 10 mu igororero, bakaba basabwa kwirinda ikintu cyose cyatuma basubira gufungwa, mu byo bagomba kwirinda ku isonga bakaba hari ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeli Hildebrand, asaba aba bagororwa kuzirikana ubuyobozi bw’igihugu bwabatekerejeho kugira ngo bategurirwe gusubira mu buzima bw’igihugu.
Abagororwa barimo gutegurirwa gusubira mu buzima busanzwe, ni abarangije ibihano byabo bakatiwe n’abari hafi kubirangiza mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere, bose bagera kuri 53.
Iri gororero rya Nyamagabe ryubatswe rifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 3000, kuri ubu rikaba ririmo abagororwa 1799 barimo abagore 1505 n’abagabo 294 babafasha mu mirimo isaba ingufu.