Yasubizaga Senateri Evode Uwizeyimana umaze kugaruka kuri iki kibazo inshuro nyinshi, asaba ikorwa ry’uwo muhanda ureshya n’ibirometero 46, ukaba waherukaga gukorwa ahagana mu mwaka wa 2000.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko uyu muhanda utagomba gusanwa ahubwo ugomba gukorwa wose, ndetse hakaba n’aho barimo kubanza kongera ubugari bwawo cyane cyane kuva i Rambura ugera i Nyange.
Dr Nsabimana avuga ko mu bice bimaze gukorwa hari icya Karongi-Rubengera kireshya n’ibirometero 17, ndetse na Rubengera-Rambura hareshya n’ibirometero 15.
Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko muri rusange imirimo yo gukora uwo muhanda kuva Rambura-Nyange ubu igeze ku kigero cya 50%, hakazaba ngo harangiye bitarenze umwaka utaha wa 2024.
Dr Nsabimana akomeza avuga ko igice cy’uwo muhanda gihera i Nyange kugera i Muhanga kireshya n’ibirometero 24 na cyo cyangiritse cyane, ariko akizeza ko amafaranga yo kuhakora agiye kuboneka.
Ati “Twizera ko igice cya Rambura-Nyange kigeze kuri 50% gikorwa, kizajya kugera ku musozo kino gice cya Nyange-Muhanga na cyo kirangiye”.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko impamvu umuhanda Muhanga-Karongi ugomba kwitabwaho, ari uko ujya cyangwa unyura mu bice by’Igihugu birimo gutera imbere, cyane cyane mu bukerarugendo n’ubwikorezi bwa Sima ivanwa i Rusizi.