Perezida Kagame yakiriye Dr Akinwumi ucyuye igihe ku buyobozi bwa AfDB

igire

Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi ucyuye igihe wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Dr. Akinwumi Adesina, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama Ngarukamwaka ya 28 ku bukungu bw’Isi.

Baganiriye ku bufatanye hagati y’u Rwanda na AfDB, ndetse n’ibikomeje gukorwa ku buyobozi bwa Dr. Akinwumi Adesina mu bufatanye bw’impande zombi mu nzego z’ubukungu.

 

 

U Rwanda na AfDB bafitanye ubufatanye bukomeye, nko mu 2023, iyi banki yagaragazaga ko yari imaze gutanga miliyari 2,9$ mu ishoramari mu Rwanda, ryagize uruhare mu kuzana impinduka mu byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu.

Ni Banki yatangiye gukorera mu gihugu mu 1974, igice kinini cy’amafaranga yayo gishorwa mu bikorwa remezo.

Iyi banki igaragaza ko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere muri gahunda z’iterambere.

Share This Article