Uko Ingufu za Nikeleyeri zikoreshejwe neza zaziba icyuho cy’amashanyarazi muri Afurika

igire

Abitabiriye Inama Nyafrika ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri, baravuga ko izi ngufu zikoreshejwe neza zagira uruhare mu kuziba icyuho cy’amashanyarazi kuri uyu Mugabane, kandi bigafasha ibihugu kwisanisha n’umuvuduko w’ikoranabuhanga mu iterambere ry’inganda.

Ku munsi wa kabiri w’Inama Nyafurika ku mikoreshereze ya Nikeleyeri mu kuziba icyuho cy’amashanyarazi ku mugabane wa Afurika, hagarutswe ku mikoreshereze y’izi ngufu mu iterambere ry’Umugabane ariko ahanini bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho mu nganda zirimo n’iza Nikeleyeri.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga muri Togo, Cina Lawson asanga kongerera ubushobozi inganda binyuze mu ikwirakwizwa ry’amashanyarazi aturutse kuri Nikeleyeri, ari kimwe mu byateza imbere uru rwego kuri uyu Mugabane.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire we asanga kuzamura ishoramari rishyirwa mu nganda zirimo n’inganda nto za Nikeleyeri zizwi nka (Small Modular reactors), bikwiye kujyana n’ubufatanye bw’ibihugu byo kuri uyu Mugabane.

Yagize ati “Intangiriro ni igihe utangiye gutekereza ku bufatanye bw’Akarere, ku ruhande rwa politiki harebwa ese ni izihe politiki n’amabwiriza akenewe mu korohereza urwo rwego, kubera ko turimo kuvuga ku gishoro gishyirwa kuri izo nganda, hakarebwa niba bishoboka ko twaba igicumbi gikurura iryo shoramari  ndetse hakanarebwa igikenewe kugira ngo bishoboke ku mugabane wacu.”

“Bamwe mu bashoramari bazakenera kubaka izo nganda nto zizwi nka Small Modular reactors bazareba intera iri hagati y’igihugu kimwe n’ikindi, barebe za politiki niba zibafasha ndetse n’uko isoko rihagaze, rero aha niho bwabufatanye bw’akarere buzazira kuko uzakenera kwishakamo uburyo bukurura abashoramari.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Atomike, Raphael Grossi yavuze ko kubakira ubushobozi abakora mu rwego rwa siyansi ndetse no kwihuza n’aho isi igeze mu ikoranabuhanga bikwiye kuba umukoro ku bihugu byo kuri uyu mugabane wa Afurika.

“Turimo kureba ku bisubizo bifatika, rero ndatekereza iyi nama yabereye hano mu Rwanda ireba ahanini kuri iyo ngingo, si ukurebera muri rusange gusa za politiki n’ingamba bihari ahubwo ni ukureba uburyo imishinga ishobora gushyira mu bikorwa iyo ntego. Ariko ibyo bikenera ibintu byinshi birimo nko kubaka ubushobozi bw’abakora mu rwego rwa siyansi ndetse no gushyiraho ingamba zihamye kandi ni nabyo turi gukora none.”

Kuri uyu munsi wa nyuma w’iyi nama Nyafurika ku mikoreshereze y’ingufu za Nikeleyeri mu kuziba icyuho cy’amshanyarazi ku mugabane wa Afurika, hagaragajwe ibisubizo n’amahirwe uyu Mugabane wa Afurika ufite by’umwihariko urubyiruko rukiri mu myaka mito rufite ubushobozi bwo kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri mu gukemura bimwe mu bibazo uyu mugane ugihura nabyo birimo n’ubuke bw’amashanyarazi.

 

Share This Article