Elon Musk agiye gushinga ishyaka rishya rya politiki

igire

Elon Musk yatangaje ko agiye gutangiza ishyaka rishya rya politiki, nyuma y’ibyumweru adacana uwaka na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Uyu muherwe wa mbere ku Isi yatangarije kuri X, urubuga nkoranyambaga rwe, ko yashinze ishyaka yise ‘America Party’, kugira ngo rizahangana n’amashyaka abiri asanzwe akomeye — Abarepubulikani n’Abademokarate.

Ariko kandi, ntibiramenyekana niba iryo shyaka ryamaze kwandikishwa ku mugaragaro n’inzego zishinzwe amatora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Musk, wavukiye hanze ya Amerika bityo akaba atemerewe kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ntiyigeze atangaza uzariyobora.

Musk yatangiye kugaragaza igitekerezo cyo gushinga ishyaka ubwo yari mu makimbirane akomeye na Trump, ibyanatumye ava mu nshingano yari afite muri guverinoma ndetse ajya mu ntambara y’amagambo mu ruhame n’uwahoze ari inshuti magara, bwana Donald Trump.

Muri uwo mwuka mubi ku mpande zombi, Musk yakoresheje amatora kuri X abaza abakoresha urwo rubuga niba bakwifuza ishyaka rishya rya politiki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yifashishije ayo matora, mu butumwa yanditse ku wa Gatandatu, Musk yagize ati: “Muri mwe, babiri kuri umwe mwifuje ishyaka rishya rya politiki, kandi muzaribona!”

Yakomeje agira ati: “Mu bijyanye no guhombya igihugu cyacu binyuze mu gusesagura na ruswa, tubayeho mu buryo bw’ishyaka rimwe, si demokarasi.”

“Uyu munsi, ishyaka rya ‘America Party’ rirashinzwe kugira ngo ryongere kubasubiza ubwisanzure bwanyu.”

Kugeza kuri uyu wa Gatandatu, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Electoral Commission) yari itaratangaza inyandiko zigaragaza ko iryo shyaka ryamaze kwandikishwa ku mugaragaro.

Nubwo muri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika habayeho abantu bazwi cyane bagerageje guhangana n’amashyaka abiri akomeye, biragorana cyane ko bashobora gukundwa bihagije ku rwego rw’igihugu ngo babe bahangara abashaka ubutegetsi baturutsi muri ayo mashayaka.

Mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka, abakandida baturutse mu mashyaka nka ‘Libertarian Party, Green Party, ndetse na People’s Party’ bose baragerageje ariko bananirwa guhagarika Trump cyangwa uwo bari bahanganye wo mu ishyaka ry’Abademokarate, Kamala Harris, ngo batayobora igihugu.

Musk kugeza vuba aha, yari umwe mu nshuti za kadasohoka za Trump, aho yamufashije cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza umwaka ushize kuko yashoye miliyoni 250 z’amadolari kugira ngo amufashe kugaruka ku butegetsi.

Nyuma y’amatora, Musk yahawe inshingano na Trump zo kuyobora icyo bise Ishami rishinzwe Kunoza Imikorere ya Leta (Doge), ryari rifite inshingano zo gusuzuma no gutahura amafaranga asesagurwa mu ngengo y’imari ya leta.

Amakimbirane ye na Trump yatangiye ubwo yaravuye kuri izo nshingano ze muri guverinoma mu kwezi kwa Gicurasi, atangira kunenga mu ruhame imigambi ya Trump yo kongera imisoro no gukoresha amafaranga.

Share This Article