Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Repubulika ya Tcheque, Jirí Kozák, uri mu ruzinduko mu Rwanda, yavuze ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga ibikorwa by’ubuvuzi haba mu mavuriro yigenga ndetse n’aya Leta hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’abarwayi no kongerera abakozi ubumenyi n’ubushobozi.
Mu bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, hasuwe ivuriro rya LEGACY CLINIC mu Karere ka Kicukiro, mu rwego rwo kureba ibikorwa bitandukanye by’iri vuriro biterwa inkunga na Repubulika ya Tcheque.
Umuyobozi Mukuru w’iri vuriro, Jean Malic Kalima, yavuze ko iki gihugu bafitanye ubufatanye binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima kandi bishimira ko hari ibikoresho byiza bakurayo.
Umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe amahugurwa y’abakozi bo kwa Muganga, Ferland Rwamwejo, yavuze ko ubu bufatanye u Rwanda rufitanye na Repubulika ya Tcheque mu rwego rw’ubuzima, burimo n’amahugurwa y’abaganga mu bijyanye no kubaga abarwayi ba Kanseri, abakomeretse biturutse ku bushye n’ibindi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Repubulika ya Tcheque, Jiri Kozak, yavuze ko ubu bufatanye bukorwa mu gusangira ubumenyi n’ubushobozi ndetse bazakomeza gutanga inkunga zishoboka mu mavuriro ya leta n’ayigenga, bikazagira inyungu ku barwayi.
Abaganga b’inzobere muri iki gihugu basura u Rwanda inshuro 3 kugeza kuri 4 buri mwaka, bakahakorera ibikorwa by’ubuvuzi, kandi bakanatoza abakozi b’Abanyarwanda mu by’ubuzima bari hagati ya 70 na 80.
Ubufatanye kandi butera inkunga amahugurwa y’igihe gito yihariye, aho abaganga b’Abanyarwanda 4 cyangwa 5 bajya kwihugura buri mwaka mu bitaro byo muri Repubulika ya Tcheque.