Igitutu cy’ingwate Bimwe mu bituma urubyiruko rutitabira gusaba inguzanyo

igire

Nubwo urubyiruko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda, ubushakashatsi bwa Finscope 2024 bwerekana ko ari bake mu rubyiruko bagana amabanki basaba inguzanyo. Igitutu cy’ingwate, kubura amakuru ahagije no gutinya kutishyura biri mu bituma batitabira serivisi z’imari, nubwo hari amahirwe n’uburyo buborohereza bushyirwaho na leta n’ibigo by’imari mu kubafasha kwiteza imbere.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, yagaragaje ko ubushomeri mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 16 na 30 buhagaze ku gipimo cya 18%.

Nubwo urubyiruko rugize igice kinini cy’abanyarwanda, imibare yashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi bw’Ikigo cya Access to Finance Rwanda buzwi ku izina rya Finscope 2024 busohoka buri myaka 4. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko Impamvu zitangwa n’urubyiruko zirimo igitutu cy’ingwate zisabwa, kutagira amakuru ahagije no gutinya kunanirwa kwishyura.

Gloria Ineza Kayitare ni umwe mu rubyiruko rwabashije gutinyuka gusaba inguzanyo, agaragaza ko bishoboka iyo utekereje neza ku mushinga kandi ukaba ufite intego

Ati: ”Inguzanyo zirashoboka cyane ku rubyiruko ariko bisaba kumenya amakuru kuko nkanjye naka inguzanyo ingwate yari Businesi nakoraga. Iyo ibyo ukora bifite ahazaza nyacyabuza banki kuguha inguzanyo. Nta bwoba umuntu ukora akwiye kugira bwo gusaba inguzanyo”

Bwana Vincent Munyeshyaka Umuyobozi mukuru w’Ikigega cya leta gishinzwe gufasha no gutera inkunga imishinga mito n’iciriritse BDF, avuga ko hari uburyo buhari bworohereza cyane abadafite ingwate, binyuze mu bwishingizi bw’inguzanyo bagatangirwa ingwate, ariko kandi hakiri n’urugendo rurerure rwo kwigisha urubyiruko mu gukorana n’ibigo by’imari.

                  Thomas Mwesigye, Komiseri mu nama y’igihugu y’urubyiruko

Nubwo ibyo bipimo by’ababonye inguzanyo mu myaka 4 ishize byagumye bihagaze kuri 18% ku rubyiruko ndetse na 24% ku bantu bakuru, umubare w’urubyiruko rufite konti mu mabanki wariyongereye cyane uva ku 370,000 mu 2020 ugera ku 660,000 muri 2024. Haracyari icyuho cya 6% hagati y’urubyiruko n’abandi bantu bakuru, kuko urubyiruko rukomeje kugaragaza amahirwe make mu gukorana n’amabanki ndetse n’ibigo by’imari.

Share This Article