Ambasaderi Marie Claire Mukasine yashyikirije Umwami wa Thailand, Maha Vajiralongkorn Phra Vajiraklaochaoyuhua (Rama X), impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabereye i Bangkok, Umurwa Mukuru w’icyo gihugu, ku wa 20 Nyakanga 2025.
U Rwanda na Thailand bifitanye umubano ushingiye kuri diplomasi na politiki, ubucuruzi, ishoramari n’ibindi.
Mbere yo gushyikiriza Umwami wa Thailand, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo Gihugu, Ambasaderi Marie Claire Mukasine yahuye n’Umunyamabanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubwami bwa Thailand, Natthira Krasaesarn.
Ambasaderi Mukasine kandi yahuye n’Umunyamabanga Uhoraho Wungirije muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Ekachat Seetavorarat, baganira ku kongerera imbaraga ubutwererane hagati y’u Rwanda na Thailand by’umwihariko mu bucuruzi, ishoramari, ingufu zisubira, ubuhinzi, umuco n’ubukerarugendo bushingiye ku kwakira abantu.
Amb Mukasine kandi yabonanye na Minisitiri w’Ubutabera wa Thailand baganira ku masezerano asanzwe ahari hagati y’u Rwanda na Thailand.
Yamushimiye uruhare rwa Thailand iherutse kugira mu gufasha Abanyarwanda 10 boherejwe mu Rwanda.
Uretse kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Thailand, Ambasaderi Mukasine, anahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Philippines, Malaysia n’u Buyapani.