Guhera ku wa 1 Ukwakira 2025, abemerewe Visa ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazajya bishyura inyongera ya $250 azwi nka Visa Integrity Fee, yiyongera ku giciro gisanzwe cya Visa.
Ibi biri mu bikubiye mu itegeko Perezida Donald Trump yashyizeho umukono ku wa 4 Nyakanga 2025.
Ni ingamba zigamije kurwanya imyitwarire idahwitse n’uburiganya bikorwa na bamwe mu bahabwa Visa, nko kuguma muri Amerika birenze igihe bemerewe, gukora nta burenganzira cyangwa kujyayo binyuranyije n’amabwiriza.
Iyi Visa Integrity Fee izajya isabwa ku bwoko bwa Visa zirimo iz’ubukerarugendo n’ubucuruzi (B1/B2), izo kwiga (F/M), iz’amahugurwa (J), ndetse n’izindi zemerera umuntu gukora muri Amerika.
Uwishyuye ayo mafaranga azajya ayasubizwa, gusa igihe yubahirije ibisabwa birimo kutarenza igihe yemerewe kuba ari muri Amerika, kwinjira mu gihugu ku gihe cyavuzwe mu gihe yasabaga Visa, no kwirinda gukora mu buryo butemewe n’amategeko.
Gusa hari impungenge ko uburyo bwo gusubizwa ayo mafaranga bushobora kuzamo imbogamizi, kuko nta buryo busobanutse bwashyizweho bwo kuyasubiza, nk’uko byagarutsweho n’abasesenguzi mu bijyanye n’ingendo mpuzamahanga.
Azajya yishyurwa n’umuntu wemerewe Visa. Ntareba abantu batajya basabwa Visa mbere y’uko binjira muri Amerika.
Izi ngamba zizajya zireba gusa abasabwa Visa mbere yo kwinjira muri iki gihugu (non-visa waiver countries), gusa ntibireba abinjira muri Amerika batabanje gusaba Visa.