Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yakiriye itsinda ry’abayobozi b’uturere n’inzego z’ibanze baturutse muri mu karere k’Iburasirazuba bw’Afurika, bayobowe na Dr. Sanya Kirk Fixer Wilson, Perezida w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Uturere n’Inzego z’Ibanze mu Karere k’Iburasirazuba bw’Afurika.
Iri tsinda ryaje mu Rwanda mu rwego rwo kwitabira Inama nyafurika y’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze zo mu Karere k’Iburasirazuba (#EALGF), iri kubera i Kigali kuva tariki ya 22 kugeza 24 Nyakanga 2025.
Meya yatanze amakuru y’uburyo Umujyi wa Kigali utegurwa kandi ugengwa, amahirwe ari mu ishoramari, gahunda y’iterambere ry’Umujyi wa Kigali y’imyaka 25 (Kigali City Master Plan 2050), ndetse n’ibikorwa biri gukorwa byo kwimura abaturage mu buryo butanga imibereho myiza.
Dr. Sanya yashimye Kigali ndetse anayigereranya n’icyitegererezo mu bijyanye n’iterambere ry’imijyi, isuku ndetse no kugenzura neza imiyoborere, abishimangira nk’ingaruka nziza z’ubuyobozi bufite icyerekezo n’ubufatanye bw’abaturage.
Iri tsinda kandi ryasuye Umushinga wo kwimura abaturage wa Mpazi, aho hatangwa inzu zigezweho hamwe n’ibikorwaremezo nk’imihanda, isoko rya kijyambere n’izindi serivisi z’ibanze zigamije kuzamura imibereho y’abahatuye.