Polisi ikorera mu Murenge wa Ndera n’uwa Rutunga mu Karere ka Gasabo mu yafashe abasore barindwi bakurikiranweho ubujura bwo kwiba abaturage mu ngo.
Aba basore batawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Polisi ivuga ko aba basore binjiraga mu ngo n’abaturage bakabiba bimwe mu bikoresho byo mu nzu ndetse bafashwe nyuma y’aho abaturage batuye muri iyi mirenge bagaragaje ko bugarijwe n’abajura babiba babanje gutobora inzu zabo.
Ivuga ko mu Mudugudu wa Nyakagezi mu Kagari ka Rudashya mu murenge wa Ndera, Ku bufatanye na Polisi n’izindi nzego z’umutekano hafatiwe abagabo batatu, nyuma y’aho bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kugira uruhare mu kwiba amapiyese y’amagare n’amakarito 8 yibwe muri Duabi Port mu minsi ishize agafatirwa aho batuye ariko bagahita batoroka.
Ni mu gihe mu Kagari ka Kabariza mu Murenge wa Rutunga naho Polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano yahafatiye abasore bane, nyuma y’uko abaturage batanze amakuru y’uko aba basore barara biba mu ngo z’abaturage ibikoresho byo mu nzu.
Polisi ivuga ko aba basore bajyaga kwiba bitwaje ibyuma.
Kugeza ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera n’iya Rutunga.
Polisi y’ u Rwanda iraburira umuntu wese wumva ko azatungwa n’iby’abandi guhindura imyumvire agashaka ibyo akora.
Yagize iti “Ubujura ntabwo bwaguhira, ntabwo bwagutunga, uziba ufatwe ufungwe bityo udindire mu iterambere, inzego z’umutekano zarabahagurukiye muhindure imyumvire mukore kuko ubujura ntibukiza ahubwo burakenya.”
Polisi yaboneyeho gushimira abaturage batanga amakuru abajura nk’aba bagafatwa, inashishikariza abaturage kujya batanga amakuru ku gihe bakagaragaza abantu nk’aba biba abaturage bagafatwa bagahanwa.