Impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda zivuga iki ku masezerano ya Washington?

igire

Impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda zivuga iki ku masezerano ya Washington?

Impunzi z’Abanye-Congo zimaze imyaka isaga 25 ziba mu nkambi zitandukanye mu Rwanda, zivuga ko zititeguye gutaha mu gihe ibyatumye bahunga igihugu byaba bidakemutse.

Gufasha impunzi gutaha ni imwe mu ngingo zikubiye mu masezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Mu buhamya bwa Kalisa Theogene, umaze imyaka isaga 25 mu Rwanda mu nkambi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, yumvikanisha itotezwa bakorewe aho bamwe byabaviriyemo kwicwa abandi bisanga mu bihugu bitanduknaye nk’u Rwanda.

Nyirabayazana w’iki kibazo ngo ni FDLR, umutwe w’ Iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu masezerano ya Washington DC hagati y’u Rwanda na DRC , ibihugu byombi byemeranyije ko mu gihe amahoro n’ umutekano biazaba byabonetse mu burasirazuba bwa Congo bizafatanya n’ inzego z’Umuryango w’ Abibumbye n’ imiryango ishinzwe ubutabazi mu gucyura abahungiye mu bice by’ iki gihugu hamwe n’ impunzi z’ Abanye Congo ziri mu Rwanda no mu bindi bihugu.

Share This Article