IMG_7926
Umuyobozi wa NBA Africa, Claire Kamanzi, yatangejo ko u Rwanda ruzungukira muri byinshi nyuma yo guhabwa kwakira bwa mbere Basketball Without Borders.
Uyu muyobozi wa NBA Africa, Claire Kamanzi, yatangaje ko Basketball Without Borders izafasha abana kuba abanyamwuga mu mukino wa Basketball ariko kandi yemeza ko kuzana uyu mwiherero hano mu Rwanda bizatuma igihugu cyunguka kuko amahoteli azinjiza, ingendo z’indege kuko byose n’ibintu abari hano bazakoresha.
Yagize ati ” Abana bari hano, cyangwa urubyiruko ruri hano, babona amahirwe yo gukina nk’ababigize umwuga, kandi ayo mahirwe ahari koko kugira ngo babigereho. Ariko uretse ibyo, kuba gusa mu gihugu nk’iki, hari ibintu byinshi bizagerwaho mu gihe turi hano byaba mu by’indege, abantu baza kwitabira ibi bikorwa, cyangwa amahoteli abantu bacumbikamo mu gihe bari hano, n’ibigo by’umutekano biba birimo. Ubukungu bw’iki gihugu buzazamuka kuko Basketball Without Borders (BWB) yabereye hano.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abayobozi mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Afurika, bitangiye kumva intego za NBA Africa ariko ko abona bidahagije. Yanemeje ko bifuza kubona ibigo byinshi muri Afurika bigira uruhare muri Siporo byumwihariko muri Basketball.
Yagize ati ” Ndumva ibihugu bigeze kure mu gusobanukirwa. Ariko sinavuga ko bihagije. Haracyari byinshi bikenewe nka Guverinoma nyinshi, Ministeri z’imikino, Ministeri z’imari, n’ibigo bikomeye byo ku mugabane. Dufite ibigo bikomeye hano muri Afurika, byinjiza hejuru ya miliyari imwe y’Amadorari ku mwaka. Turifuza kubona byinshi muri ibyo bigo, Guverinoma nyinshi n’ibigo byinshi, byita kuri siporo by’umwihariko basketball, kuko ari ho twabonye itandukaniro rikomeye. Turashaka kubona uruhare runini n’ubwitange buri hejuru cyane.”
Yakomeje agira ati ” Icyo mbona, iyo mvugana n’abayobozi kuri uyu mugabane, mbona barasobanukiwe imbaraga siporo ifite mu guteza imbere abantu, cyane cyane urubyiruko, kandi ubu noneho barushijeho gusobanukirwa ingaruka siporo ifite ku bukungu.
Icyo tubasaba mu gihe kiri imbere, ni ugushyira amafaranga yabo mu bikorwa, no guha siporo umwanya w’ingenzi nk’uburyo bwo kubaka umuryango muzima, abakozi bazima. Kuko uru rubyiruko rufite akazi imbere, ni rwo ruzahindura umugabane wa Afurika kandi siporo ifite umwanya munini muri urwo rugendo.”
Uyu muyobozi wa NBA Africa, yagaragaje kandi ko ibyo iki kigo giteganya kugeraho batabishobora bonyine ahubwo bakeneye n’imbaraga z’ubufatanye.
Yagize ati ” Ikintu dukunda kuvuga buri gihe ni uko tutabishobora twenyine nka NBA Africa na Basketball Africa League (BAL). Twizera imbaraga z’ubufatanye. Dukorana n’abafatanyabikorwa. FIBA ni umufatanyabikorwa wacu ukomeye muri BAL. Bafite ibikorwa ku mugabane wose, bakorana na federasiyo z’ibihugu, kandi kenshi iyo dushaka kugera mu bindi bihugu tutari dufitemo ibikorwa bihoraho, FIBA na federasiyo zaho batuba hafi.”
Yakomeje yemeza ko hari inzego zindi bakorana zirimo Shooting Touch ndetse iri no mu Rwanda ariko ko intego za NBA Africa ari ukugera henshi hashoboka muri Afurika.
Yagize ati ” Dukorana kandi n’izindi nzego. Shooting Touch, iri hano, ni urugero twafatanyije nayo kugira ngo tugere ku bikorwa byacu by’ubutabazi mu muryango tuvugaho uyu munsi, nka Grannies Club. Ku ruhande rwacu, turifuza kugera henshi hashoboka muri Afurika, ariko tuzi ko tutabishobora twenyine. Ni yo mpamvu ubufatanye ari bwo buryo bwo kugera kure no gupima ibikorwa byacu.”
Umwiherero wa Basketball Without Borders umaze iminsi 3 uri kubera hano mu Rwanda kuko yatangiye ku wa Gatandatu tariki 23 Kanama 2025 izageza ku wa Kabiri tariki 26 Kanama 2025. Ku munsi wejo hashize cyumweru hakomeje ibikorwa bitandukanye ariko hari igikorwa cya Shooting Touch cyarimo ababyeyi baturutse mu karere ka Kayonza aho uyu muryango usanzwe ubarizwa hano mu Rwanda.
Abana baturutse mu bihugu bitandukanye bahuriye mu Rwanda