Ikinyamakuru The eastafrican dukesha iyi nkuru kivugako Guverinoma ya Sudani yahakanye ibirego by’Amerika ko yakoresheje intwaro z’ubumara mu murwa mukuru Khartoum, ivuga ko nta kimenyetso cy’ubwandu bw’ubumara bwigeze bugaragara muri uyu mugi
Mu cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko ibizamini byafashwe muri uyu mugi , raporo z’abaganga, n’amakuru y’igenzura nta bimenyetso by’uburozi byagaragaje.
“Nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ubwandu buturuka kuri ubwo bumara cyangwa bwababa barandujwe n’ubwo bumara muri Leta ya Khartoum”, ni ko byavuzwe mu cyegeranyo cyimbitse
Minisiteri yavuze ko nta rupfu rutunguranye, uburwayi bw’abantu benshi, cyangwa ibimenyetso by’uburozi byigeze byandikwa, kandi ko raporo z’ubuvuzi bw’ibanze zitagaragaje ko hari impfu zidasanzwe zabayeho .
Yongeyeho ko ingano y’imirasire yari isanzwe, ko nta bikoresho birimo imirasire byigeze byimurwa, kandi ko nta bisasu cyangwa ibisigazwa by’ibikoresho biteye inkeke byabonetse.
Iyi raporo ivuga ko ibyagezweho bishingiye ku igerageza ryakozwe kuva muri Mata, ubwo ingabo za Sudani (SAF) zongeye kwigarurira umugi wa Khartoum wari mu maboko y’inshyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF).
Yavuze ko ibi bipimo byakozwe n’ibikoresho byemewe n’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Atomike (IAEA) n’umuryango ubuza ikoreshwa ry’intwaro z’ubumara (OPCW).
Muri Kamena, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano Sudani, ziyishinja gukoresha intwaro z’ubumara mu 2024. Icyo gihe Khartoum yamaganye ibyo birego ivuga ko ari “ugushyira igitutu ku buyobozi no kubaharabika .
Sudani iri mu makimbirane kuva muri Mata 2023, ubwo imirwano yatangiraga hagati y’igisirikare kiri ku butegetsi (SAF )n’inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zitavuga rumwe na Leta. .
Iyo ntambara yahitanye abantu babarirwa mu bihumbi icumi birenga abandi babarirwa muri za miriyoni bavanwa mu byabo, bituma ibibazo by’abantu birushaho gukomera.
Umunditsi:BIGENIMANA Didier