Abasanga ibihumbi 10 bari mu Kinigi mu muhango wo Kwita Izina (Amafoto)

igire

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Nzeri 2025, abarenga ibihumbi 10 barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bice bitandukanye by’Isi bateraniye mu Kinigi mu Karere ka Musanze mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi 40.

Uwo muhango ubaye ku nshuro ya 20 urasiga abana b’ingagi bo mu miryango 15 biswe amazina barimo 18 bavutse mu 2024, na 22 bavutse mu 2023.

Ibi birori byahurije hamwe abarimo abayobozi mu nzego zitandukanye, ibyamamare mpuzamahanga mu muziki, mu mupira w’amaguru, abafite aho bahuriye n’urusobe rw’ibinyabuzima n’abandi bafite amazina akomeye mu ngeri zitandukanye.

Umuhanzi Kivumbi King, mu basusurukije abitabiriye umuhango wo Kwita Izina
Senderi International Hit mu bahanzi bataramiye abitabiriye umuhango wo Kwita Izina
Umuhanzi Shema Qusay Diaby uzwi ku izina rya QD, yashimishije abari mu Kinigi
Share This Article