Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, bahaye impanuro abasirikare n’abapolisi bitegura kujya mu butumwa mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni impanuro bahawe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, mu kigo cya gisirikare cya Gako, mbere y’uko bajya gusimbura bagenzi babo bari bamaze umwaka muri Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru ya Mozambique bakazaba bayobowe na Maj Gen Vincent Gatama.
Maj Gen Nyakarundi yagajeje kuri aba basirikare n’abapolisi ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame.
Muri ubu butumwa, yababwiye ko bagomba gushyira imbere gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza n’imbaraga nk’uko byakomeje kuranga inzego z’umutekano z’u Rwanda mu myaka ine ishize kuva u Rwanda rwatangira kohereza abasirikare n’abapolisi muri Mozambique.
Yashimye kandi ibyakozwe na bagenzi babo bababanjirije, ashimangira ko imyitwarire nk’iyo igomba kubaranga bagakomeza no kubahiriza amahame agenga inzego z’umutekano z’u Rwanda.
Aba basirikare n’abapolisi kandi bibukijwe ko ubwitange n’ikinyabupfura ari ngombwa kugira ngo intego zigerweho zo gushyigikira ubuyobozi bwa Leta ya Mozambique binyuze mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba no kuvugurura urwego rw’umutekano rw’icyo Gihugu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, mu ijambo rye, yabasabye kwimakaza gukorera hamwe igihe cyose no kwirinda imyitwarire mibi yose ishobora kwangiza izina ry’u Rwanda.
Ubutumwa bw’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique bukubiye mu masezerano ibihugu byombi byagiranye mu 2021 ku busabe bwa Mozambique mu rwego rwo gufasha iki Gihugu kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique, kuva mu 2017.
Kuva inzego z’umutekano zatangira gukorera mu Ntara ya Cabo Delgado, zirukanye ibyihebe, zibikura mu birindiro byari byarashinze mu Turere dutandukanye, bihungira mu mashyamba na ho zirabihasanga, zirabitsinsura.
Nyuma yo kwirukana ibyo byihebe, abaturage barenga ibihumbi 500 bari barahunze basubiye mu ngo zabo, ibikorwa remezo birimo amashuri, amavuriro, amasoko, imiyoboro y’amashanyarazi n’amazi birongera birakora.

Mu ruzinduko rw’akazi Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo wa Mozambique aherutse kugirira mu Rwanda kuva tariki 27 Kanama 2025, ibihugu byombi byongeye kuvugurura amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba. Umuhango wo gusinya aya masezerano wayobowe n’abakuru b’ibihugu byombi.
