RIB yataye muri yombi abakozi ba FERWAFA barimo Kalisa Adolphe

igire

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo.

Ibi RIB yabitangaje ibinyujije mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa 16 Nzeri 2025, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko batawe muri yombi.

Abakekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano, barimo Kalisa Adolphe, wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.

RIB ivuga ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

RIB komeza iburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.

Share This Article