Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yatangaje ko yakuyeho Guverinoma yicyo gihugu kubera kutuzuza inshingano zayo, nyuma y’imyigaragambyo ikaze imaze iminsi itatu ikorwa n’urubyiruko n’abaturage basaba leta ye amazi meza n’amashanyarazi.
Ibi Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar yabitangaje ku wa 29 Nzeri 2025, mu butumwa yavugiye kuri television y’icyo gihugu bugakwirakwira ku rubuga rwa YouTube avuga ko yakuyeho Guverinoma yose kubera agahinda n’umubabaro w’abaturage batagenzwagaho ibikorwa remezo bikwiye, birimo kuba abaturage b’icyo gihugu bamaze iminsi itatu bigaragambyaga basaba iyo Guverinoma amazi meza n’amashanyarazi ariko ntigire icyo ibikoraho.
Muri iryo jambo, Perezida Rajoelina yavuze ko yumvise akababaro n’umujinya w’abaturage, akabona ko bababaye cyane kandi bakeneye ubufasha bwo kubona ayo mazi ndetse n’amashanyarazi.
Yagize ati“ Ubu ni bwo numvise akababaro n’umujinya abaturage bafite. Nemera ko hari inshingano abayobozi bananiwe gushyira mu bikorwa ariko mbijeje ko ubu bigiye gukemuka no gukosorwa.”
Yavuze ko asabye imbabazi mu izina ry’inzego za Leta zitigeze zikemura ibyo bibazo kandi byarabarebaga, ndetse asezeranya abaturage n’abacuruzi ko ibikorwa byangiritse bazabyishyurwa, naho ibindi bibazo abaturage bafite ko bigiye gukemurwa bidatinze.
Ibi bibaye nyuma y’uko abaturage n’abacuruzi bo muri icyo gihugu bari bamaze igihe binubira ibura ry’amazi n’amashanyarazi, bavuga ko bamara hafi amasaha 12 ku munsi nta mazi cyangwa amashanyarazi bafite kandi bagomba kuyakoresha. Ibyo rero bikaba intandaro nyirizina y’imyigaragambyo yatangiye ku wa 27 Nzeri ikaza gukwira mu bice bitandukanye by’icyo gihugu.
Iyi myigaragambyo kuba yatangijwe imaze guhitana abantu bagera kuri 22 mu gihe abandi barenga 100 bayikomerekeyemo, nk’uko inzego z’ubuzima muri icyo gihugu zabitangaje. Urubyiruko ni rwo ruyoboye iki gikorwa bivugwa ko ari cyo gikomeye kurusha ibindi byigeze kubaho muri Madagascar mu myaka ishize. Rukaba rushinja ubutegetsi kunanirwa gukemura ibibazo by’ibanze by’imibereho.
Kugeza ubu Guverinoma ya Madagascar yamaze gukurwaho mu gihe abigaragambyaga bari bakomeje ibyo bikorwa mu bice bitandukanye by’icyo gihugu, uretse ko polisi nayo yakoreshaga ibyuka biryana mu maso mu kubahagarika mbere y’iryojambo Perezida w’icyo gihugu yavugiye kuri television asaba imbabazi abaturage kubwo kubura ibikorwa remezo by’ibanze.
Perezida Rajoelina, yagiye ku butegetsi muri Madagascar nyuma y’ihirikwa rya Leta mu 2009, aza kubukurwa ariko yongera kuyobora binyuze mu matora ataravuzweho rumwe na bamwe mu ba nyapolitike mu 2023 ariko akomeza kuyobora kugeza n’uyu munsi.