Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yasabye abofisiye bashya gukomeza kurangwa n’umutima wo kurinda igihugu, ndetse abagaragariza ko ahazaza h’u Rwanda hari mu biganza byabo
Yabigarutseho kuri uyu wa 3 Ukwakira 2025, ubwo yatangaga ipeti rya Sous-Lieutenant ku basirikare 1029 bashya mu Ngabo z’u Rwanda, barimo abakobwa 117.
Perezida Kagame yavuze ko inshingano zitegereje abo basirikare ari ukurinda igihugu kuko u Rwanda rwifuza amahoro.
Ati “Turifuza ko mwarinda u Rwanda n’abarutuye. Abanyarwanda ni miliyoni zirenga 14 ubu ariko n’iyo baba miliyoni imwe, ebyiri, cyangwa eshatu, inshingano mufite ni ukugira ngo igihugu kigire umutekano uhagije, kibe kitavogerwa n’abatagikunda n’abatagishaka. Turashaka amahoro. U Rwanda rukeneye amahoro.”
Yakomeje agaragaza ko abasirikare binjiye mu ngabo bagomba gufata iya mbere bakajyana n’igihe aho kugira ngo igihe kibajyanye, kandi bagahora baharanira kongera ubumenyi.
AMAFOTO :Urugwiro Village