Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2026, Leta y’u Rwanda irateganya gutangiza ibizamini bishya byo kumenya uturemangingo ndangasano (DNA) tw’umwana ukiri mu nda.
Ni gahunda igiye gutangizwa mu rwego rwo gukomeza kurwanya ihohotera rishingishiye ku gitsina no kwihutisha ubutabera ku bahohotewe.
Ibyo bizamini bizajya bikorwa kuva inda imaze kugira ibyumweru bitandatu kugeza ku byumweru umunani, kandi hatabayeho kubagwa cyangwa ibindi bikorwa byashyira ubuzima bw’umwana cyangwa ubw’umubyeyi mu kaga.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute -RFI) buvuga ko bizakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rizwi nka Next Generation Sequencing (NGS) aho hazafatwa amaraso y’umubyeyi utwite n’amatembabuzi y’ukekwaho kuba se w’umwana.
Umuyobozi Mukuru wa RFI Dr Karangwa Charles, avuga ko nyuma hazajya hapimwa uduce ndangasano tw’umwana twasanzwe mu maraso y’umubyeyi tukagereranywa n’ibizamini by’umugabo byafashwe nyuma ibisubizo, bikagaragaza niba ari se cyangwa atari we.
Mu kiganiro na The New Times, Dr Karangwa yavuze ko ibyo bizafasha kumenya isano iri hagati y’ukekwaho gusambanya n’umwana n’uwo atwite hakiri kare bigafasha ubutabera gukora iperereza kare.
Yagaragaje ko nubwo uburyo bwo gusaranganya ikiguzi ku gupima izo DNA butaranozwa neza, Leta y’u Rwanda izajya yishyura ibizamini bikorerwa mu manza nshinjabyaha binyuze mu Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), mu gihe ibizamini by’ababisabye ku bushake bazajya babyiyishyurira.
Nubwo itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibizamini bya DNA ritaremezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, hazakoreshwa amabwiriza agenga ubuziranenge mu by’ubuhanga, uburyo bwo kubika ibimenyetso, n’uko byemerwa n’inkiko.
Mu mwaka wa 2024, habaruwe abangavu 22 454 batewe inda bavuye kuri 22 055 mu mwaka wa 2023 kandi benshi muri bo bari batarageza ku myaka 17, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).
Mu 2023, abakobwa bari hagati y’imyaka 18-19 bagera ku 16 650 batewe inda, mu gihe abari hagati y’imyaka 14-17 bari 5 354 naho abari munsi y’imyaka 14 bari 51.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023–2024, Ubushinjacyaha bwakiriye imanza 3 625 z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, 1 613 gusa ni zo zagejejwe mu rukiko, bituma habaho ibihano 1 711 mu gihe abaregwa 911 bagizwe abere.
Urugero nko mu Ntara y’Iburasirazuba, mu 2023 habaruwe inda zatewe abangavu 8 801 ariko kugeza hagati ya 2024, abakekwaho kubasambanya 70 gusa ni bo bari bagejejwe imbere y’ubutabera.
Nanone kandi ubushakashatsi bwa 2020 bw’Ikigo Legal Aid Forum na AJPRODHO–JIJUKIRWA bwagaragaje ko imanza 15% gusa z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda ari zo zigera mu nkiko.