Guverinoma y’u Rwanda n’u Budage, byasinyanye amasezerano y’inkunga ingana na miliyoni 18 z’Amayero (miliyari 30,5 Frw) yo gufasha muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kandi idaheza.
Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 6 Ukwakira 2025.
Muri uwo muhango u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusufu Murangwa naho u Budage hari Ambasaderi wabwo mu Rwanda, Heike Uta Dettmann.
Iyo nkunga izakoreshwa binyuze mu mishinga y’Ikigo gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA), izanakurikirana imikoreshereze yayo muri gahunda ya VUP.
U Rwanda n’u Budage bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi w’igihe kirekire ukaba ugaragarira mu bufatanye butandukanye burimo ibyerekeranye n’ubuzima, ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi.
U Budage busanzwe bufasha u Rwanda mu nzego zitandukanye aho tariki 25 Nyakanga 2023 ibihugu byombi byatangije ikigega cya miliyoni 16 z’amayero (asaga miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda) kigamije kuzamura imibereho y’abaturage bakennye cyane bo mu Turere 16 two mu Ntara zose.
Amafaranga yo mu kigega cyiswe “Pro Poor Basket Fund” yashowe mu bikorwa remezo by’ubukungu bihindura imibereho y’abaturage bijyanye no gutanga akazi kuri benshi higanjemo abagore.
Ni amafaranga yari agenewe gukoreshwa mu mishinga y’isuku n’isukura, kongera ibikorwa remezo by’ubuvuzi, amashuri abanza, ayisumbuye ndetse no mu bikorwa remezo by’ubuhinzi n’ubworozi birimo ibitunganya umusaruro n’amasoko.
Mu 2022 u Budage bwemereye u Rwanda inkunga ya miliyoni 98.1 z’amayero ni ukuvuga ayakabakabaga miliyari 100 z’amanyarwanda, yifashishijwe mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere birimo kuzamura urwego rw’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro, ubuvuzi no gukora imiti n’inkingo, kurengera ibidukikije n’ibindi.