Leta ya Somalia yatangaje ko abagabye igitero kuri gereza ya Godka Jilacow, imwe mu zikomeye muri Mogadishu, bishwe bose nyuma y’amasaha atandatu humvikana amasasu n’ibisasu byahitanye abantu benshi ku wa Gatandatu nimugoroba.
Iyo gereza iherereye hafi y’ingoro ya Perezida, ikaba icungwa n’Urwego rw’Ubutasi rwa Leta (NISA). Irimo abantu bakekwaho iterabwoba n’abandi bafungiye ibyaha bikomeye, bikaba bituma irindwa cyane.
Itsinda ry’inyeshyamba za al-Shabab, rifitanye isano na al-Qaeda, ryigambye iki gitero rivuga ko ryashakaga gufungura bamwe mu barwanyi baryo bafungiwe muri iyo gereza. Guverinoma yemeje ko nta mfungwa n’imwe yatorotse.
Abagabye igitero ngo bari bambaye imyambaro y’abasirikare, bituma babasha kwegera inyubako. Abaturage bari hafi aho bavuze ko bumvise urusaku rw’ibiturika rwinshi muri ako gace rwiganje mo amajwi y’imbunda nto.
Abagabye igitero bose bishwe ntihasigaye n’uwo kubara inkuru
Nubwo leta itaratangaza umubare nyawo w’abapfuye cyangwa abakomeretse mu bashinzwe umutekano, Abdulkadir Adam, nyiri imwe mu masosiyete y’imbangukiragutabara yigenga, yavuze ko yafashije gutwara abantu hafi 25 bajyanwa mu bitaro bitandukanye.
Iki gitero cyabaye nyuma y’amasaha make guverinoma ya Somalia ikuyeho zimwe mu nzitizi (roadblocks) zari zimaze imyaka myinshizishyizwe mu mihanda yo mu murwa mukuru ,
hagamijwe kurinda umutekano w’abaturage n’iyi gereza ya Godka Jilacow.
Mogadishu Umurwa mukuru wa Somalia
Abatuye umujyi bifuzaga ko zihavanwa kuko zabangamiraga ubucuruzi n’imihahirane.
Nyuma y’igitero, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe binyuze muri ATMIS wamaganye iki gikorwa, ucyita igikorwa cy’ubugwari n’ubwicanyi.
Umutwe witwaje intwaro wa al-shabab
Nubwo al-Shabab yatsinzwe mu duce twinshi, igikomeje kugaragaza ko igifite ubushobozi bwo gutegura no kugaba ibitero bikomeye, bigaragaza ko igikomeje kuba ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu no ku karere k’ihembe ry’ afurika muri rusange.
Yanditswe na MUGOYA Suleiman