Gaza:Ibiganiro byo guhagarika intambara kera kabaye biratangiye

igire

Hashize imyaka ibiri intambara ikaze itangiye hagati ya Hamas na Isiraheli, none haravugwa icyizere cy’uko amahoro ashobora kugaruka. Ibiganiro biri kubera muri Sharm el Sheikh mu Misiri bishobora kurangiza intambara, kugarura impunzi, n’abari barashimuswe

Ibiganiro bije ku munsi wuzuye w’imyaka ibiri kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabye igitero cyahitanye abantu bagera ku 1,200, benshi muri bo bakaba bari abasivili ba isiraheli, ikanashimuta abandi 251.

Mu gusubiza ibyo bitero, Isiraheli yakoze ibikorwa by’intambara bikomeye muri Gaza, byavuyemo urupfu rw’abarenga 66,000 b’Abanya Palestina, barimo abana barenga 18,000. Ayo makuru atangwa na Minisiteri y’ubuzima isigaye iri mu maboko ya Hamas, ariko asanzwe yizewe na raporo yigenga, nk’iyo ikinyamakuru cy’ubuvuzi The Lancet cyasohoye, ivuga ko imibare ishobora kuba iri hasi y’ukuri

                                     Abana bagizweho ingaruka zikomeye n’intambara muri Gaza

Kugeza ubu, Isiraheli ivuga ko abasivili 20 bashimuswe bagihumeka, kandi isaba kugarurirwa imirambo y’abandi 28.

Abaturage benshi mu mpande zombi barambiwe intambara. Abaturage ba Isiraheli benshi bifuza ko impunzi n’abashimuswe bagaruka, n’intambara igasozwa. N’abasirikare batagira ingano bo mu ngabo za Isiraheli (IDF) bamaze igihe ku rugamba bashaka gusubira mu miryango yabo.

Mu gihe kimwe, abarenga miliyoni ebyiri bo muri Gaza babayeho nabi cyane, bafunzwe hagati y’amasasu ya IDF n’inzara. Hari aho ibintu byageze ku rwego rw’inzara yatewe n’abantu, bitewe n’uko Isiraheli yabujije imfashanyo kugera muri Gaza.

                                                     Inzara imeze nabi muri Gaza

Hamas Yamaze kwemera ko ishobora gushyira ubutegetsi mu biganza by’ubuyobozi bwa Palestina, ikaba yasubiza cyangwa igasenya ibitwaro biremereye by’intambara. Ariko iracyashaka kugira ubushobozi bwo kwirwanaho ku baturage bo muri Gaza bayifitiye umujinya kubera ubutegetsi bwayo bw’igitugu bw’imyaka 20 n’intambara yateje.

                                                      Hamas iracyatsimbaraye ku kwirwana ho.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, we ahangayikishijwe no gukomeza kugundira ubutegetsi, kwirinda kuburana ku byaha bya ruswa, no kwitabira amatora y’umwaka utaha adasize isura y’umuyobozi wasize umutekano wa Isiraheli usenyutse.

Yakomeje kuvuga ko intego ari intsinzi nyayo, gusubiza abashimuswe, gusenya Hamas burundu, no gukura intwaro muri Gaza.

Ariko ibyo biragoye, cyane cyane mu gihe hari abamushyigikiye b’abahezanguni bashaka ko Gaza yafatwa igashyirwa mu biganza bya isiraheil.

                                             Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’intebe wa Isiraheli

Ibiganiro biri kuba kubera ko Donald Trump, ubu yashyizeho igitutu kuri Hamas na Isiraheli. Icyifuzo cye cy’amahoro kigizwe n’ingingo 20, kigamije guhagarika intambara, no guteza imbere umubano wa Isiraheli na Arabiya Sawudite.

Ariko Arabiya Sawudite yamaze kuvuga ko ibyo bizashoboka ari uko habonetse inzira ifatika iganisha kuri Leta yigenga ya Palestina.

Trump yasabye Netanyahu gusinya ku nyandiko ivuga ko bishoboka, ariko Netanyahu nyuma yabihakanye ku mugaragaro, yongera kwemeza ko nta Leta ya Palestina izabaho igihe akiri ku butegetsi.

Hashize imyaka ibiri haba ubwicanyi bukabije, ibi biganiro biratanga amahirwe make ariko akomeye yo guhagarika intambara, kugarura amahoro, no kubaka ejo hazaza h’ubumwe mu burasirazuba bwo hagati.

Yanditswe na MUGOYA Suleiman

Share This Article