Bikorimana Jean de Dieu w’imyaka 21, Ndacyayisenga Damascène w’imyaka 26 na Nibayavuge Daniel wa 43, bahitanywe n’ikirombe kimaze amezi arindwi gihagaritswe, cyagwiriye umwe acukuramo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi kikabagwira bagiye kumutabara.
Icyi kirombe giherereye Mudugudu wa Karumbi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, bivugwa ko cyafunzwe ku wa 30 Werurwe 2025 kubera impungenge cyari giteje zo kuba cyateza impanuka.
Ku wa Gatatu tariki ta 15 Ukwakira, ahagana saa munani z’amanywa ni bwo Bikorimana yagwiriwe n’icyo kirombe agahita ahasiga ubuzima, mu gihe abandi cyagwiriye binjiyemo bagiye kumutabara na bo kikabagwira.
Umuturage wo muri ako gace wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko Bikorimana yagwiriwe n’igisimu ari kumwe n’abandi ariko bo bariruka.
Icyo gihe abandi batabaye bagerageje gushakisha babona umurambo wa Bikorimana, ariko abandi bo ntibahita baboneka.
Ati: “Ku wa 16 Ukwakira twakomeje gushakisha, mu masaha y’amanywa tubona bariya bandi babiri na bo bapfuye. Imirambo yabo uko ari itatu yajyanywe mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba SP Sylvestre Twajamahoro, yahanirije Imvaho Nshya ko iki kirombe bacukuragamo cyari cyarahagaritswe guhera ku wa 30 Werurwe uyu mwaka.
Yavuze ko Polisi n’inzego z’ubuyobozi bakoresheje inama abaturage bababwira ububi n’ingaruka zo kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, ko baba bashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yagize ati: “Banakwiye kugira amakenga kuko aho baba bacukura, rimwe na rimwe muri iki gihe cy’imvura hari ubutaka buba bwaroroshye bukaba bwamanuka byoroshye bukabagwira bikabagiraho ingaruka. Ikindi ni imfu nk’izi zivamo, bakaba bakwiye kubireka, cyane ko nta n’uba yabishingiye.”
Yaboneyeho gusaba Kompanyi zicukura mu buryo bwemewe n’amategeko kujya zibuka gushaka ubwishingizi bw’abakozi, zikanubaka neza ibirombe zicukuramo mu rwego rwo kwirinda no gukumira impanuka.
Ati: “Turanibutsa n’abafite ibyangombwa bacukura, kwigisha abakozi babo gushaka ubwishingizi, abatabufite bakabubashakira.”
Mu ngamba yavuze zo gukumira kwishora muri ubu bucukuzi butemewe n’ingaruka zabwo, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko bakomeza kwigisha abaturage, gufunga ibirombe bicukurwa mu buryo butemewe n’amategeko, hakanagenzurwa ko Kampanyi zemerewe gukora ko zikora zubahirije amategeko, zinafite ubwishingizi.