Polisi mu ihurizo ryo guhiga abantu bakekwaho ubujura mu mijyi

igire

Polisi y’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (PNC) yatangaje ko yafashe abantu bakekwaho gukora ubujura bukabije bumaze iminsi buyogoza Kinshasa no mu yindi mijyi. Komisineri mukuru wa Polisi mu murwa mukuru, Kinshasa, Israël Kantu Bankulu, yatangaje ko bamwe bamaze gutabwa muri yombi ariko yirinda gutangaza umubare wabo.

Ibi byatangajwe ku Cyumweru, ku wa 26 Ukwakira (10)2025, aho Komiseri Kantu Bankulu yasabye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano mu gufata abandi barimo guhigwa.

Yagize ati: “Niba hari uzi aho bihishe cyangwa aho bahungiye, ntazuyaze kubitumenyesha kugira ngo tubashe kubafata.”

Mu byumweru bibiri bishize, nibura ibyaha bitatu by’ubujura bukoreshejwe intwaro byagaragaye muri Kinshasa, kimwe muri byo kigwamo umuturage w’umunyamahanga ukomoka muri Libani.

Gusa si ubwa mbere muri Kinshasa cyangwa mu yindi mijyi havuze ubujura ndengakamere, ndetse bumwe bukorwa n’abaturage bafatanyije n’abakora mu nzego zishinzwe umutekano, cyangwa abazikoramo barebera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Gusa Minisitiri w’itangazamakuru, Patrick Muyaya, yatangaje ko ikibazo cy’ubujura cyaganiriweho mu nama y’abaminisitiri yo ku wa 25 Ukwakira (10) 2025, nyuma yaho abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe na za sosiyete civile bakomeje kugaragaza ko ubujura bwitwaje intwaro bwiyongeye muri Kinshasa, bagasaba Leta gufata ingamba.

Patrick Muyaya yavuze ko hafashwe ingamba zo gukumira ibi byaha, byibasira cyane ibigo by’imari, amaduka n’ububiko bw’ibicuruzwa. Bene iibyo bikiyongera cyane mu bihe by’iminsi mikuru, cyane cyane muri Kinshasa na Lubumbashi, kandi benshi mu babikora aba ari abahoze bafunzwe.

@radiookapi

 

Share This Article