Perezida Kagame yageze i Doha (AMAFOTO )

igire

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangiye uruzinduko rw’akazi i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama ya kabiri yiga ku Iterambere ry’Abatuye Isi ‘World Summit for Social Development’.

Ni inama iteganyijwe gutangira kuva ku wa 4-6 Ugushyingo 2025, ikaba yarateguwe na Leta ya Qatar.

Ikinyamakuru Qatar Agency News kivuga ko Perezida Kagame akigera i Doha kuri uyu wa Mbere, ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Hamad, yakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura ndetse na Ibrahim bin Yousif Fakhro ushinzwe Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar.

Iyi nama yaherukaga kuba mu myaka 30 ishize aho yari yabereye Copenhagen mu 1995. Ihuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari n’abafata ibyemezo mu ngeri zitandukanye

Kuri iyi nshuro, iyi nama igiye kwibanda ku bibazo Isi iri gucamo, kwaguka kw’abayituye, iterambere ry’ikoranabuhanga no guhererekanya amakuru.

Iyi nama izitabirwa n’abandi bakuru b’ibihugu, izarebera hamwe ibijyanye n’ubufatanye mu iterambere no gusigasira ingamba zidaheza zigamije gutuma abantu bose bagira amahirwe amwe na gahunda y’intego y’icyerekezo 2030.

AMAFOTO: VILLAGE URUGWIRO

 

Share This Article