Ubwo hatangwaga ibihembo kuri kaminuza zitwaye neza ku mugabane wa Africa hashingiwe kuruhare rwazo mu guteza imbere ikoranabuhanga ndetse n’ikoreshwa ry’ingufu zisubira mu guteza imbere uburezi ku mugabane wa Africa, Kampala University yaje imbere muzahize izindi kuruyu mugabane wa Africa doreko iyi kaminuza Isigaye ifite ikicaro hano ikigali murwanda.
Ubuyobozi bw’iyi Kaminuza buhamya ko butewe ishema no kuba ibikorwa byayo bishimwa, bityo ko bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu gutanga uburezi bushingiye ku ikoranabuhanga, nkuko bisobanurwa na Rashida Kateregga umuyobozi w’iyi kaminuza.

Yagize ati”ki gihembo twakiriye uyu munsi n’icyuko turi indashyikirwa mu burezi bugerwaho na buri umwe kandi butanga umusaruro muri Africa. Ubundi urebye ibi bihembo bitangwa hashingiwe ku kuba umuntu cg icyo kigo cyaragaragaje itandukaniro mu burezi no guhanga udushya. Basanze rero, Kaminuza ya Kampala twarakoze itandukaniro.
Muhammad Faquih Ddungu Kateregga,umuyobozi wungirije wa Kampala University avuga ko iki gihembo bahawe kigaragaza ko ari kaminuza yizewe muri Afurika.

Ati”Kaminuza ya Kampala irayoboye kuko yo yashyizeho icyiswe competence based calculum, ikaba rero ariyo mpamvu twakiriye iki gihembo kuko basanze twarakoze byinshi biteza imbere ikoranabuhanga, nawe uhigereye wabibona ko ikoranabuhanga riyoboye, tukaboneraho gusaba abarimu bose guhagurukira kwigisha abanyeshuri binyuze mu guhanga udushya. “

Iyi kaminuza ni imwe muri kaminuza ziyemeje gutanga uburezi bugerwaho na buri umwe, kuko kuri bo icyo bareba ari ubumenyi batanga batarajwe ishinga n’amafaranga cyane, aho umunyeshuri uyigamo yoroherezwa mu bigendanye no kwishyura amafaranga y’ishuri, ndetse bakanahabwa buruse zituma biga muri iyo kaminuza cyangwa bakoherezwa kwiga mubindi bihugu.
Kampala University yakiriye iki gihembo cy’indashyikirwa mu burezi buteza imbere ikoranabuhanga, yashinzwe mu mwaka 1998, kuri ubu ikaba ifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda

