MINICOM igiye gukurikirana ikibazo cy’ubuziranenge bwa moto za Spiro

igire

Ibigo bya Leta birimo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) byatangaje ko biri gukurikirana hafi impungenge zagaragajwe n’abatwara moto z’amashanyarazi za Spiro, nyuma y’uko hashize igihe zishinjwa ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuziranenge bwazo.

Mu itangazo ryasohotse ku wa Kabiri, tariki ya 11 Ugushyingo, MINICOM yavuze ko iri gukorana n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzuzi, Amahiganwa no Kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge(RSB), Urwego Ngenzuramikorere (RURA), ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, kugira ngo ibibazo byose byagaragajwe bikurikiranwe kandi bikemurwe.

Itangazo rigira riti: “Minisiteri irabizi ko abatwara moto z’amashanyarazi za Spiro bagaragaje impungenge, kandi iri gukorana bya hafi n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe isuzuma n’igenzura rikwiye.”

RICA nayo yemeje ko ikomeje ubudahemuka bwayo mu kurengera abaguzi. Yagize iti: “Dukomeje kwiyemeza kurinda uburenganzira bw’abaguzi no kwirinda ko serivisi zitangwa zinyuranyije n’ibipimo byemewe.”

Yakomeje ishimangira inshingano zayo zo guteza imbere ubucuruzi butabogamye no gushyira mu bikorwa amategeko ashingiye ku bimenyetso.

Spiro ishinjwa kugira moto zifite inenge zitandukanye, yemeye izo mungenge zifitwe n’abatunze muto moto mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 8 Ugushyingo, ishimira itangazamakuru ku ruhare rwaryo mu “guteza imbere gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano.”

Iyi sosiyete yavuze ko ikorera ahantu hagera kuri 650 hatangirwa serivisi zo gusimbuza bateri hirya no hino mu Rwanda, aho kimwe cya kabiri cy’aho hose giherereye mu Mujyi wa Kigali, bigafasha abatwara moto gusimbuza bateri zabo mu minota mike gusa.

Yemeye ko n’ubwo hari ubwo habaho ibibazo bya tekiniki, bateri zigaragaza inenge zisimbuzwa ako kanya, kandi ibisubizo biri gukorwa muri iki gihe byagize uruhare mu kunoza imikorere yazo.

Spiro yongeyeho ko ibibazo byo gutinda kubona ibice byasimburaga ibyapfuye byamaze gukemuka, ndetse ko gufungura uruganda rwayo rwo guteranyirizamo moto i Kigali byagize uruhare runini mu kunoza serivisi zo gusana no kubungabunga moto.

Icyakora n’ubwo Spiro ivuga ibyo, abakoresha moto zayo baracyazinenga ibibibazo birimo bateri zishyuha cyane, kuba zitakibika umuriro igihe kinini ndetse no kuba abakeneye ibikoresho byo gusimbuza igihe ibindi byangiritse bagorwa no kubibona. Ibi bibazo bya bateri ngo bishobora no kugira ingaruka kuri feri z’iyi moto.

 

Share This Article