Ngoma: Batuye Abavunyi ibibazo 241, ibisaga 120 bihita bikemuka

igire

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma baravuga imyato gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa begerejwe, yasize ibibazo 124 bikemutse ibindi 112 bikaba bigomba gukemuka mu gihe kitarenze ukwezi. 

Abaturage bavuga ko iyo gahunda yateguwe n’Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yagumaho, kuko yabafashije gukemura no guha umurongo ibibazo 241 byari bibangamiye imibereho yabo mu gihe gito.

Ibyo bibazo byakiriwe n’Abavunyi bari bagaragiwe n’abayobozi bo mu Nzego z’ibanze basuye Imirenge yose igize Akarere ka Ngoma mu cyumweru cyatangiye tariki ya 10 kugeza ku ya 14 Ugushyingo 2025.

Abaturage bavuganye n’itangazamakuru,  bagaragaje akanyamuneza batewe no kwegerwa n’abayobozi, bikabaruhura ingendo bari gukora bajya gutanga ibibazo i Kigali ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Umuvunyi n’izindi nzego nkuru z’Igihugu.

Umwe mu batuye mu Murenge wa Kibungo, yagize  ati: “Nishimiye kuba Abavunyi n’abandi bayobozi badusuye. Nari mfite ikibazo cy’inka nari nararagijwe na Mudugudu nyuma barayitwara ntibagira icyo bangenera kandi nari maze  hafi umwaka, ariko nishimiye ko abayobozi bacyumvise bakemeza kunshumbusha indi nka muri gahunda ya Girinka nanjye nkongera nkorora.”

Uretse kwakira ibibazo by’abaturage, abo bayobozi banatanze ubutumwa ku bubi bw’akarengane na ruswa, uruhare rw’abaturage mu kubirwanya, bashishikarizwa gukemura ibibazo mu bwumvikane n’ubuhuza aho kuyobola inkiko, basobanurirwa n’inshingano z’Urwego rw’Umuvunyi.

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, yabasabye no kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya akarengane na ruswa.

Ati: ”Kurwanya ruswa bihera kuri jye, twirinde kugura serivisi twemererwa n’amategeko, bizatuma ruswa icika burundu. Ikindi turabasaba kwirinda amakimbirane, no mu gihe hari abo muyagiranye mukihutira kuyakemura mu bwumvikane cyangwa ubuhuza aho kwihutira guhita mujya mu manza kuko zibatwara ikiguzi kinini n’umwanya utari muto mu gihe hari ibindi mwakabaye muri gukora bibateza imbere.”

                         Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine

Iyi gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Karere ka Ngoma yanitabiriwe n’Umuvunyi Wungirije ushinzwegukumira no kurwanya akarengane Yankurije Odette, Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Abbas Mukama, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi.

Urwego rw’Umuvunyi rurashimira Inzego, abayobozi n’abaturage bagize uruhare kugira ngo iyi gahunda itange umusaruro hagamijwe guhoza umuturage ku isonga mu bimukorerwa.

Share This Article