Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yafunguye ku mugaragaro Kaminuza Gatolika y’u Rwanda (Catholic University of Rwanda CUR), ishami rya Kigali rikorera i Nyamirambo, mu Karere ka Nyarugenge.
Ibirori byo gutangiza iri shami byatangijwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi ya Mutagatifu Karoli Lwanga, kiyobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali, afatanyije na Musenyeri Ntagungira Jean Bosco, Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuyobozi w’ikirenga wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ndetse na Musenyeri Filipo Rukamba, uri mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu nyigisho ye, Karidinali Kambanda yagarutse ku kamaro k’uburezi bufite ireme mu kubaka ejo hazaza h’igihugu, ashimangira ko iri shami rishya ari igisubizo ku rugendo Kiliziya yatangiye rwo guteza imbere uburezi bw’abana bayo n’abanyarwanda muri rusange.
Yagize ati “Turishimira ko twabashije gushyira mu bikorwa iki gitekerezo cy’ishami rya Kaminuza Gatolika rya Kigali. Ryitezweho gutegura abarezi n’inzobere mu bumenyi butandukanye, bazagira uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’imiryango yacu n’igihugu cyacu.”
Yakomeje yibutsa ko uburezi ari inzira y’ingenzi yo gufasha umuntu gusohora impano yahawe n’Imana. Ati “Uburezi ni ugufasha umwana gukura no gusohora impano yifitemo. Umunyeshuri afatanya n’umurezi kugira ngo impano ye irusheho kumurika.
Padiri Dr Ntaganda Laurent, Umuyobozi wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, yavuze ko iri shami rishya ari ikimenyetso cyiterambere rishingiye ku ndangagaciro za Kiliziya mu burezi. Ati “Twiyemeje gutanga uburere bugendera ku maguru ane: uburezi bufite ireme, ikinyabupfura, kubahiriza igihe no gukorana n’izindi kaminuza.
Yakomeje avuga ko Kaminuza Gatolika y’u Rwanda yatangiranye amashami 6 kugeza n’ubu ari yo; ishami ry’uburezi, ishami ry’iyobokamana, ishami ry’ubuzima, ishami ry’ubucuruzi, ishami rya Siyansi mu ikoranabuhnga, ndetse n’ishami ry’imibereho myiza.”
Agaruka ku byo bishimira yagize ati” turishimira ko Porogarame twigisha twatangiriyeho zavuye kuri 12 zikaba zigeze kuri 33.’’
Abayisenga Mugisha Fabrice, uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ishami rya Kigali, yashimiye Kiliziya Gatolika kuba yarabashyikirije ishami ribegereye.
Ati “Turishimira ko mwadutekerejeho mutwegereza ubu bumenyi. Twiteguye kugira uruhare mu burezi bw’u Rwanda.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w”akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, yashimye ubufatanye hagati y,akarere na Kiliziya Gatolika.
Yagize ati “Kuba iyi kaminuza ibonetse muri aka Karere, ni icyerekana ko turi kumwe mu rugendo rw’iterambere. Tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa bingenzi.”
Mgr Ntagungira Jean Bosco wa Diyosezi ya Butare akaba n’umuyobozi wikirenga wa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, mu ijambo rye yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ikomeje kwaguka ikaba yagukiye uyu munsi mu mujyi wa Kigali.
Yagize ati “twishimiye kuba twafunguye ishami rishya rya Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ishami rya Kigali, ni muri gahunda ya Kiliziya mu kugaba amashami ya kaminuza hirya no hino. Iyi ni intambwe tugezeeho kandi n’ahandi tuzahagera kugira ngo izo ndangagaciro tuzigeze n’ahandi. Iyo dufunguye amarembo y’ishuri tuba dufunguye umuyoboro wifashishwa mu gusakaza ubumenyi ntawe duheje kandi tuba dutanze imbuto y’umugisha izagirira akamaro benshi mu bihe bitandukanye.”
Ubuyobozi bwa Kaminuza Gatolika y’u Rwanda bwatangaje ko Kuri ubu mu Karere ka Huye bafite abanyeshuri ibihumbi 4376 naho ishami rya Kigali rimaze kugira 236.Bose hamwe bakaba ari ibihumbi 4612 bo mu mashami atatu ari yo Taba muri Butare, Gisagara ndetse no muri Kigali bafunguye uyu munsi.
