Nkurayija Hubert yagizwe Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda asimbuye Kamuzinzi Freddy wari urangije amasezerano y’imyaka itatu yari afite muri uyu mwaka.
Ibi byatangajwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), biyunze mu itangazo bashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 1 Ukuboza 2025.
Nkurayije Hubert, si mushya muri Tour du Rwanda kuko yakoze muri iri siganwa aho yari ashizwe no kwemerera abitabira yacungaga abemerewe (Accreditation Manager) akanatanga ubufasha mu bijyanye n’ikoranabuhanga, yashyize kandi imbere udushya twafashije kuzamura ireme n’ubunyamwuga bw’amasiganwa aheruka.
Nkurayija yabaye umukinnyi w’amagare n’Umuyobozi wa Team Amani ndetse yagize uruhare mu kuzamura urwego rw’irushanwa rya Youth Racing Cup rigamije kuzamura impano z’abakiri bato.
Tour du Rwanda ya 2026 iteganyijwe gutangira ku itariki ya 22 Gashyantare igasozwa ku wa 1 Werurwe 2026.
Biteganyijwe ko muri uku kwezi k’Ukuboza bazatangazwa imihanda n’amakipe azitabira isiganwa ry’umwaka utaha.


