Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yijeje Abanyarwanda ko ibiciro ku isoko bitazatumbagira ngo birenge mu mbago ziri hagati ya 2-8% haba mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’utaha wa 2026, kandi ko umwaka wa 2025 uzarangira impuzandengo y’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro y’umwaka wose uri kuri 6.9%.
Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025, bwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi Raporo y’Ibikorwa bya Banki Nkuru y’u Rwanda by’umwaka wa 2024/25.
Ibipimo biheruka by’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) byagaragaje ko ibiciro ku isoko byiyongereyeho 7,1% mu Ukwakira 2025, ugereranyije n’ukwezi nk’uko kwa 2024.
Gusa bikaba byaragabanyutse ugereranyije na 7,3% byariho muri Nzeri 2025.
NISR kandi yagaragaje ko ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye, aho byiyongereyeho 1,6%, mu gihe ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 16%.
Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko nubwo ibiciro ku masoko bigaragara ko byazamutse ariko hari icyizere ko umwaka uzarangira umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro utarenze 6.9%.
Yagize ati:”Nagira ngo mbahumurize ko hari akanama gashinzwe kureba uko ibiciro by’ibikomoka ku biribwa bihagaze. Kagenda kareba uko ibihe by’ihinga bigenda, natwe bikadufasha gukora iteganyamibare ryerekana aho umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaba ugeze.
Mu mibare tubona tuzarangiza umwaka wa 2025, ku mpuzandengo y’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro y’umwaka wose, turi kuri 6.9%.”
Yongeyeho ko n’umwaka utaha izamuka ry’ibiciro ritazarenza imbago za 8%, ndetse yizeza ko hari icyizere ko uwo muvuduko ushobora kuzagabanyuka mu 2026.
Hakuziyaremye yagaragaje ko akanama gashinzwe politiki y’ifaranga iyo ibiciro byazamutse kagaragaza ingaruka bishobora kugira ariko iryo zamuka riterwa n’ingano y’ibiba byaratumijwe mu mahanga n’ibyo igihugu cyoherezayo.
BNR yagaragaje ko ubushakashatsi yakozwe bwagaragaje aho gushyira imbaraga kuko mu myaka itanu ishize umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wigeze kugera kuri 21%.
Hakuziyaremye yongeyeho ati:”Ingamba zimwe zagiye zishyirwa mu rwego rw’ubuhinzi zagiye zituruka mu bushakashatsi twakoze twerekana ko hatagiye imbaraga mu rwego rw’ubuhinzi kugira ibiciro by’ibiribwa bidakomeza kuzamuka ku masako, bigorana kugira umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ushobore kuba wagaruka muri za mbago za 2-8%.”
Ku ngingo ijyanye n’izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu, Guverineri Hakuziyaremye yatangaje ko impuzandengo y’umuvuduko y’umwaka wose uzarangira biri kuri 6,9%, naho izamuka muri rusange rizaba riri kuri 5.8%.
Yavuze ko izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli rishobora kugira ingaruka ku biciro by’ubwikorezi cyangwa ibicuruzwa, bikaba byagira ingaruka ku itumbagira ryabyo.
Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), mu Ugushyingo rwatangaje ko litiro ya lisansi izajya igura 1989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1900Frw, bigakurikizwa mu gihe cy’amezi abiri ari imbere, uhereye ku wa 8 Ugushyingo 2025.
Hakaba harabayeho izamuka ry’amafaranga 127 kuri litiro ya lisansi, na 92 Frw ku ya Mazutu.



