Bamwe mu baturage bari bahunze imirwano yarimo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, FDLR, Wazalendo, Ingabo z’Abarundi n’Abacanshuro barwanya M23, muri Kamanyola mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, bavuga ko umutekano wagarutse.
Ibi bishimangirwa n’Abanyekongo n’Abanyarwanda bakoresha umupaka wa Bugarama uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishimira ko bongeye gusubukura ingendo n’ibikorwa byabo.
Ni mu gihe mu cyumweru gishize mu gace ka Kamanyola karimo imirwano yatumye abaturage barenga 1 000 bahungira mu Rwanda.
Ndayizera Assuman, Umunyarwanda ukorera ibikorwa by’ubuhinzi muri RDC mu gace ka Kamanyola, avuga ko kuba umutekano wagarutse biramuha icyizere cyo gukomeza ibikorwa bye.
Agira ati: “Iriya nyine amahoro atangiye kugaruka bivuze ko ngiye kubona umutekano wo gusubirayo, ubu ngiye gusubira mu kazi kanjye bisanzwe.”
Nyiransabamahoro Julienne avuga ko nyuma yo kumva ko nta masasu akivugira Kamanyola ari byo byatumye afata umwanzuro wo kujya gusura umukobwa we.
Ati: “Ngiye Kamanyola gusura abana banjye, ni umukobwa wanjye mbega washatseyo kera, atubwira ko ari amahoro kandi twamaze kuva mu bihuru, uwo ngiye kureba ari mu rugo.”
Uretse Abanyarwanda bambuka bajya muri Congo ku mpamvu zitandukanye, Abanyekongo na bo ni ko baza mu Rwanda, bagakora izi ngendo biturutse ku mutekano bizeye ko watangiye kugaruka.
Umunyekongo utuye Kamanyola agira ati: “Ntabwo ari amasasu matoya twumvaga ahubwo ni bimwe binini cyane byaturukaga kure bikagwa iruhande rwacu ariko ubu nta sasu na rimwe twumva Kamanyola kuko ibyo twumva biba biri kure bivuze ko bikomeje kujya kure kurushaho. Ubu narinje hano kurangura imyembe yo kujya gucuruza iwacu.”
Mugenzi we wundi na we utuye muri santeri ya Kamanyola ati: “Byaradukanze cyane, ukiruka utazi iyo ugana, abantu bose bagakwira imishwaro ariko ubu tumeze neza turaryama nta nkomyi.”
Icyo abaturage ku bihugu byombi bahurizaho ni icyizere cy’umutekano ari wo shingiro ryo kwagura imihahirane n’imigenderanire.
Singirankabo Boniface ati: “Nta mpungenge mfite, ndagenda uko niboneye, nimugoroba nganira n’Abanyekongo bansuye, nanjye naba nabonye akantu nkabasura nuko tukaganira.”
Kuva ku Cyumweru kugeza ku wa Mbere nta mpunzi zirongera guhungira mu Rwanda icyakoze Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yabwiye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru ko abahungiye mu Rwanda bakomeza kwitabwaho.
Agira ati: “Abageze hafi kuri 207 basabye kujya mu miryango hirya no hino y’inshuti yaba ari mu Karere ka Rusizi cyane cyane mu Murenge wa Bugarama, abo nabo twabafashije kuva mu nkambi aho bari bakiriwe by’igihe gito, ubu bagiye mu nshuti n’abavandimwe.”
Impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi zigera kuri 698. Zitegereje ko igihe umutekano uzabonekera bazasubira mu gihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
