Abaturage batatu bo mu Mudugudu w’Umukamba, Akagari k’Umukamba mu Murenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma, bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubyuka bagasanga inka zabo zatemaguwe imwe muri zo yanogowemo amaso.
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza, ni bwo iyo miryango uko ari itatu yazindukiye mu gahinda batewe no kubona amatungo yabo yahohotewe bikabije.
Bivugwa ko abaturage batemewe inka uko ari babiri basanze izo nka zabo zatemaguwe mu mugongo, uwa gatatu we asanga bayinogoyemo amaso.
Abo baturage bavuga ko batunguwe no gusanga amatungo yabo ameze gutyo ariko agihumeka, bakaba bakeka ko ari abagizi ba nabi babikoze.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Anathalie, yavuze ko bibabaje kubona hakiri abantu bafite ubugome nkubu bwo gutema amatungo, ahamya ko batangiye gukora iperereza ku bantu baba bagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.
Yagizati: “Icya mbere ni ugukora iperereza kugira ngo habe hamenyekana abakoze buriya bugizi bwa nabi, icya kabiri ni ukubwira abaturage ko bakwiye kwirinda iriya mico mibi cyane; ni ubugome gukomeretsa amatungo.”
Yakomeje agira ati: “Ni icyaha gihanwa n’amategeko, turasaba abaturage muri rusange kubana mu mahoro, ko n’uwaba afitanye n’undi ikibazo yagana ubuyobozi bukamufasha aho kujya gutema itungo rya mugenzi we.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bukomeza bwizeza ababaturage ku bufatanye n’Inzego z’umutekano batangiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze iki cyaha kugira ngo bakiryozwe.
