Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Musanze, cyane cyane abatuye mu gice cy’umujyi wa Musanze, bavuga ko hari abantu bahengera bwije bagaha abakozi babo imyanda itabora bakajya kuyimena mu mirima y’abandi baturage no mu migezi inyura muri uyu mujyi irimo Rwebeya na Mpenge.
Abo baturage basaba inzego bireba kubafasha gukurikirana iki kibazo giteye inkeke kikabonerwa umuti urambye.
Abibasiwe n’iki kibazo ahanini ni abahinzi bo mu nkengero z’umujyi wa Musanze, bavuga ko imyanda itabora imenenwa mu mirima yabo ibabangamira mu gihe barimo guhinga. Nshimiyimana Jean Claude ni umwe mu bahinzi batuye mu Murenge wa Muhoza, avuga ko iki kibazo kimaze igihe.
Yagize ati: “Hari igihe dusanga imyanda irimo pamperise, amacupa n’ibisigazwa byo mu ngo byamenwe mu murima nijoro. Iyo myanda yangiza ubutaka, imizi y’imyaka ntishore neza, umusaruro ukagabanyuka cyane, ikindi haba harimo n’imyanda cyane ko abana baba bitumye muri izo pamperise.”
Mukamana Beatha, na we uhinga hafi y’umugezi wa Rwebeya, avuga ko hari n’ababyeyi bajugunya imyanda hafi yabo mu migezi no mu mirima
Yagize ati: “Usanga pamperise zandagaye mu murima cyangwa mu mugezi, iyo amazi yaje zirazamuka zigatwarwa zikagera no mu mirima yacu. Bituma amazi ahumana kandi bikabangamira n’ubuzima bwacu.”
Abaturage batuye hafi y’aho iyi myanda ijugunywa bavuga ko ingaruka zitagarukira ku buhinzi gusa, ahubwo zigera no ku mibereho yabo ya buri munsi; nk’uko Habumuremyi Alphonse, utuye hafi y’aho imyanda ikunda kujugunywa abivuga,
Yagize ati: “Umunuko udusanga mu ngo, amasazi akinjira mu nzu. Abana ntibabasha no gukina neza. Tubaho mu buzima bubi kandi nta cyaha tuba twakoze.”
Abo baturage bashimangira ko akenshi ababikora ari abakire bafite ibipangu mu mujyi wa Musanze, bahitamo guha abakozi babo imyanda yo mu ngo zabo bakabategeka kuyinaga mu mirima y’abandi, aho kugana kampani zishinzwe kuyitwara.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobard, yemeje ko iki kibazo kiriho hamwe na hamwe muri ibi bice by’umujyi wa Musanze
Yagize ati: “Hari amakuru dufite agaragaza ko koko hari bamwe mu baturiye umujyi wa Musanze bajugunya imyanda mu mirima y’abaturage n’ahandi hatemewe. Ibi ni uguhungabanya ibidukikije no kubangamira imibereho y’abaturage.”
Yakomeje avuga ko Akarere kagiye kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kugana kampani zitwara imyanda, anaburira abakomeje kuyijugunya mu mirima n’imigezi ko amategeko azabakurikirana.
Yagize ati: “Imyanda itabora yangiza ibidukikije, bityo abazakomeza kuyijugunya ahatemewe bazakurikiranwa hakurikijwe amategeko. Turasaba abaturage gutanga amakuru kugira ngo iki kibazo gikemurwe burundu.”
Abaturage basaba ko ubugenzuzi bwakazwa, abagira uruhare muri ibi bikorwa bakamenyekana, kugira ngo Umujyi wa Musanze ugire isuku, urusheho kuba ahantu heza ho gutura no guhinga bidahungabanyije ibidukikije.


